Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwasabye abayobozi bashya batorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera muri ako Karere (PSF-Nyabihu) kuzashyira umuturage ku isonga , bagaharanira impinduka zigamije iterambere ry’ubukungu.
Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026, ubwo muri ako Karere habaga amatora ya Komite nyobozi na nkempurampaka yo gusimbura abariho kuva mu 2022.
Aya matora yasize Twagiramungu Danny atorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyabihu mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, yari asanzwe ari we uri kuri uwo mwanya muri manda icyuye igihe.
Azaba yungirijwe na Bendantunguka Pascal nka Visi-Perezida wa Mbere na Nyiramutuzo Sabato nka Visi-Perezida wa kabiri.
Twagiramungu uzakomeza kuyobora mu Karere ka Nyabihu yabwiye UMUSEKE ko mu gihe cy’imyaka ine yayoboye PSF muri ako karere kari mu Burengerazuba bw’u Rwanda, byamuhaga amahirwe yo kongera kugirirwa icyizere.
Ati “ Mu myaka ine twasanze PSF isa nkaho itazwi, abantu bikorera ku giti cyabo ariko ntaho wababariza batumva akamaro k’urugaga, twarabafashe tubahuriza hamwe ubu irazwi ni imwe muzigize Igihugu.”
Uyu avuga ko bakoze ibikorwa birimo gufasha abikorera bari mu rwego rw’ubutubari bari barimo ibirarane by’imisoro biturutse ku cyorezo cya Covid-19, kugeza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro gikuyeho iyi imisoro . Agaragaza ko kandi bagabiye inka imiryango 16 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa PSF avuga ko mu myaka itatu iri imbere “ Ikintu kituraje inshinga turateganya kubaka gare ya Kora, turateganya kubaka isoko rigezweho rizaba rigeretse ari irya kijyambere. Turashaka kuzakora ishoramari rihuriyeho ko kandi ntawikorera uzasigara inyuma atabaruwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude yabwiye UMUSEKE ko icyo basaba abagiye kuyobora PSF-Nyabihu ari ugushyira umuturage ku isonga no guharanira impinduka ziganisha ku iterambere .
Ati “ Ubukungu buba bushingiye kubikorera. Icyo bashyiramo imbaraga cyane dufatanyije, navuga nti batowe mu gihe cyiza, Akarere ka Nyabihu kamaze kubona igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka. Ningombwa ko icyo gishushanyo kitabwaho kikabyaza umusaruro kandi kigafasha abikorera kwiteza imbere.”
Visi Meya Habanabakize yavuze ko abikorera bakwiriye gushyira imbaraga mu rwego rw’Amahoteli no kubaka inganda ko kandi ubuyozi bukomeje guteza imbere amashanyarazi n’amazi mu rwego rwo gukuraho inzitwazo.





MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW I NYABIHU
