Nyabihu: Abaturage barenga ibihumbi 56 bari kugezwaho amazi meza

Abaturage barenga ibihumbi 56 batuye mu mirenge itanu y’Akarere ka Nyabihu batangiye kubona amazi meza bayakesha umuyoboro w’amazi wa kilometero 139.9 wubatswe utwaye arenga miliyari eshanu na miliyoni 682.

Ni umuyoboro mugari wiswe MUTERA II uzageza amazi ku baturage batuye mu mirenge itanu irimo Umurenge wa Rurembo, uwa Mukamira, uwa Karago, uwa Kintobo n’uwa Rugera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko uyu mushinga uzaha amazi abaturage 56, 891, ukaba waratwaye ingengo y’imari y’arenga miliyari eshanu na miliyoni 682.

Ndagijimana Emmanuel utuye mu Murenge wa Mukamira, Akagari ka Rurengeri, Umudugudu wa Kabyaza, yabwiye UMUSEKE ko bahoze bafite ikibazo cyo kubona amazi meza aho bavomaga mu mugezi utemba nabwo bakoze urugendo rwa kilometero imwe n’igice

Ati ” Kuva amazi barayatwegereje, imibereho yacu yarahindutse nta muntu ukigira umwanda, nta munyeshuri wajya ku ishuri atoze cyangwa atamesha kandi no kurya ntibicyitugora ngo turwaze inzoka kubwo gukoresha amazi mabi.”

Nyurarukundo Assumpta Nawe ati ” Twahoze dufite ikibazo cyo kubona amazi yo gukoresha, ariko ubu kuba tuyabona hafi ibintu biraragenda neza.”

Umuyobora w’amazi uzageza amazi mu Mirenge itanu irimo Umurenge wa Rurembo, uwa Mukamira, uwa Karago, uwa Kintobo na uwa Rugera mu muyoboro w’ibilometero 139.9, ukaba ari umushinga ugeze ku kigero cya 93% urangira ngo amazi atangire agezwe mu bigega no mu mavomo rusange y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko muri aka Karere bakomeje ibikorwa byo kwegereza amazi meza abaturage bose, aho bavuye ku kigero cya 77.9% bakaba bageze ku kigero cya 82.44%, babifashijwemo n’uwo muyoboro.

Ati “Hamwe n’uyu muyoboro, abaturage bacu babonyemo n’akazi, aka kazi kabafasha kwiteza imbere, umuturage ubu ntiyarwarira mu rugo kuko yishyuye ubwisungane mu kwivuza.”

Yavuze ko kandi aka karere kari gusana imiyoboro y’amazi yari isanzwe ireshya na kilometero 94.32 iri mu Mirenge ya Mulinga, Rambura, Jomba, Jenda na Shyira.

Aka Karere kandi gafite intego yo kongera ingo zigerwaho n’amashanyarazi aho ubu zigeze ku kigero cya 82.9%.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu kuva mu 2024 kugeza mu 2029, ku birebana n’amazi, Guverinoma igaragaza ko intego nkuru ari ukongera ingano y’amazi meza, kuyegereza abaturarwanda no gukemura imbogamizi zituma batayabonera igihe.

Kugira ngo iyi ntego izagerweho, hazashyira imbaraga mu kongera, gusana no gufata neza ibikorwaremezo by’amazi kugira ngo hanozwe serivisi zo gutanga amazi meza.

Guverinoma ivuga ko kandi hazongerwa kandi ingano y’amazi meza atunganyirizwa mu nganda ku munsi.

Mu rwego rwo kunoza imicungire myiza y’amazi no gutanga serivisi nziza, hazanozwa ingamba zo kugabanya igihombo giterwa n’amazi apfa ubusa.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *