Perezida Kagame yabwiye abayobozi barahiriye inshingano muri Guverinoma, ko icyo gikorwa atari umuhango gusa ahubwo bigomba gukurikirwa n’ibikorwa bikorerwa Igihugu n’abanywanda.
Ni mu ijambo rye, nyuma y’irahira ry’abayobozi muri Guverinoma, kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri 2025.
Abarahiye ni Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda.
Minisitiri Marizamunda na Uwimana ubwo Guverinoma iyobowe na Minisitiri Dr. Justin Nsengiyumva yarahiraga tariki ya 25 Nyakanga 2025, ntibari barahiye, bari mu butumwa bw’akazi hanze y’Igihugu.
Tariki 18 Nzeri 2025, nibwo Perezida Kagame yashyize mu nshingano abayobozi bashya barimo na Yves Iradukunda, warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT).
Nyuma yo kwakira indahiro z’aba bayobozi, Perezida Kagame yavuze ko kuba umuntu afite inshingano aba agomba kuzikora neza kandi yumva neza n’uburemere bwayo.
Ati “Inshingano zikorwa neza ku mpamvu zitandukanye. Impamvu ya mbere ugomba kuba wumva neza iyo nshingano n’uburemere bwayo. Inshingano ubwo n’uburemere bwayo ni ibyo dukorera Abanyarwanda, dukorera Igihugu ubwo natwe turimo ariko ntabwo ari twe twikorera, dukora kugira ngo tugeze byinshi ku bandi.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu badahabwa inshingano ngo birebere, ko icya mbere cyo kureba ari inyungu z’abanyarwanda.
Yavuze ko hari abantu bumva ko kugira ubumenyi biba bihagije gusa ngo buzuze inshingano.
Ati “Akenshi rero bikunda kuvanga, abantu bakibwira ko iyo ufite ubumenyi biba bihagije, ntabwo ari byo. Hagomba kuba hariho wa mutima ugukoresha, ukoresha uri inyuma y’ubwo bumenyi kugira ngo wuzuze za nshingano nahereyeho z’ibanze.”
Yabibukije ko abarahiye, Minisiteri bayobora zihuza byinshi cyane by’igihugu.
Ati “Nagira ngo nibutse abamaze kurahira ari Marizamunda, ari Uwimana, ari Iradukunda, kurahira ntabwo ari umuhango gusa, ugira utya ugahita ariko ntukurikirwe n’ibikorwa bijyana nawo.”
Yababwiye ko kandi amakosa amwe akorwa adakwiriye kwisubiramo.


AMAFOTO @Village Urugwiro Twitter
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW