Biciye mu bushake bw’abatangije irushanwa ry’abato rizwi nka ‘Nkuriza Kickstart Youth League’ abana bafite inzozi zo kuzakina nk’ababigize umwuga, bakomeje gufashwa hirya no hino mu Gihugu.
Ubusanzwe iri rushanwa, ryatangijwe ndetse nitegurwa na Fondasiyo izwi ku izina rya Nkuriza yashinzwe na Nkuriza Suaibu utuye ku Mugabane w’i Burayi ariko wakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda nk’uwabigize umwuga.
Ubwo Nkuriza yagiraga igitekerezo cyo gutangiza amarushanwa y’abato bari munsi y’imyaka 10-13, yari agamije kuzamura impano z’abato ariko zidakurikiranwa cyangwa ngo zifashwe kwaguka.
Nyuma yo gutangiza iri rushanwa mu Karere ka Bugesera, ubu rimaze kwaguka aho hirya no hino mu Gihugu hose, ‘Nkuriza Kickstart Youth League’ isigaye ikinwa muri buri biruhuko by’abana.
Mu rwego rwo gushaka amaboko n’ubufatanye, abagize iyi Fondasiyo ya Nkuriza, baherutse gukorana inama yabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, tariki ya 11 Ugushyingo 2025, maze baganira ku kwagura irushanwa n’uburyo ryagenda neza.
Bimwe mu byafashweho umwanzuro muri iyi nama, harimo gushinga amashami ya Nkuriza Kickstart Youth League mu Gihugu hose ndetse umwana wese ukina umupira w’amaguru, agafashwa biciye muri iri rushanwa.
Biyemeje kandi ko bakwiye kugirana imikoranire ya hafi na FERWAFA na Minisiteri ya Siporo nk’inzego zireberera Siporo y’u Rwanda, hagamijwe guteza imbere abato.
Imwe mu myanzuro yahise ishyirwa mu bikorwa yavuye muri iyi nama, ni ugutangiza amarushanwa ahoraho agomba kujya akinwa mu bihe byegereje iminsi mikuru isoza irimo nka Noheli n’Ubunani.
Mu bice bitandukanye birimo Kigali, Rubavu n’ahandi, abana bafashijwe kubona amarushanwa ajyanye n’ibyiciro by’imyaka barimo.
Aya marushanwa, afasha abana kugira imikino myinshi mu maguro ya bo, kwaguka mu mikinire ndetse no gufasha abato kumenya urwego abakinnyi ba bo bagezeho.
Mu mikino yabaye mu biruhuko biheruka, hagaragaye ubwitabire bwo hejuru ku bana bakinnye amarushanwa mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse hagaragayemo inyota yo guhatana hagati y’abana.
Ni irushanwa kandi rigaragaza impano z’abato, bigatuma abigaragaje kurusha abandi, babona amahirwe yo gushakirwa amakipe amarerero yo kubafasha gukuza impano z’abato.





UMUSEKE.RW