Hari bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Nkombo wo mu Karere ka Rusizi bavuga ko banezezwa no kuhagirwa (kozwa) n’abagore, ko kandi uyu ari umuco gakondo wo kuri iki kirwa ko kandi mu nshingano nyinshi umugore agira harimo n’izo zo kuhagira umugabo.
Bamwe mu bagore baganiriye na TV1 bavuze ko uyu ari umuco umaze igihe ariko usigaye mu bakuze.
Ati “Twe tukibyiruka wubahaga umugabo mu buryo bwose, nta mugabo waha [muri Nkombo] ujya uhinga.”
Undi ati “Hari ubwo wamwoza umubiri wose yakubwiye ati ‘nubwo bimeze gutya ndikumva naniwe ndashaka amazi yo koga umubiri wose”.
Akomeza agira ati “Hari nubwo wafata amazi ukamwoza ibirenge, ubwo iyo ushatse kumwoza umubiri wose nyine, uramwoza umubiri wose.”
Undi abishimangira agira ati ” Nabura kubimukorera se? Uwo ni sheri wange, sinabura kubimukorera ibyo ngibyo rwose, kumwoza umubiri wose.”
Aba bavuga ko ibi babitojwe na ba nyina ko kandi bikorwa nuko abagabo babishatse, gusa ko ababyiruka batabikozwa.
Umugabo avuga ko we, se yapfuye abona nyina akimwoza.
Ati “ Nuyu mudamu [umugore] wanjye namuzanye abona mama yoza papa ibirenge. Umugore wange arabikora rwose si rimwe, si kabiri , aranyuhagira akanyoza ibirenge.”
Aba bagabo bavuga ko ibi bigaragaza urukundo bakorwa n’abagore babo.
Bamwe mu bagabo bo muri iki Kirwa batekereza ko abagore ari bo bashinzwe gukora imirimo myinshi no gushaka amafaranga, naho umugabo akagira akazi ko kwirirwa mu Kiyaga cya Kivu aroba.
Mugiraneza Thierry/ UMUSEKE.RW
Iyinkuru Ya Ciye Kuri TV 1 . Mumakuru Yamugitondo . Noneho Munsanganyamatsiko Ya Rirarashe Iyonginigo KNC Na Angeli Mutabaruka Bayigarutseho .