Umukinnyi wo hagati, Niyo David yasinye amasezerano y’imyaka itanu muri NK Veres Rivne yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine.
Tariki ya 27 Mutarama 2026, Niyo David ni bwo yerekeje ku Mugabane w’i Burayi mu kipe ya NK Veres Rivine yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine.
Nyuma y’uko uyu musore w’imyaka 18 ashimwe n’iyi kipe, amakuru UMUSEKE wamenye ni uko yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itanu.
Niyo yamenyekanye cyane mu mwaka ushize w’imikino ubwo yafashaga Kiyovu Sports kuguma mu Cyiciro cya mbere yarimo nk’intizanyo ya Intare FC.
Uyu musore ukina hagati mu kibuga inyuma y aba rutahizamu, amaze iminsi yaragarutse mu Rwanda, ari kwitegura gusubira i Burayi kugira ngo ajye gutangira akazi.

UMUSEKE.RW
