Niba uri Umugabo, ngwino ufungure ikibuga cy’indege cya Goma- AFC/M23 ibwira Tshisekedi

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yabwiye Perezida Félix Tshisekedi ko niba yumva ari umugabo yaza agafungura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, amwibutsa ko ubutegetsi bwe nta bubasha na bucye bugifiteho.

Corneille Nangaa yabigarutseho mu butumwa bwo kuri X ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025, ashimangira ko nta muntu n’umwe ufite ubushobozi bwo gufungura iki kibuga cy’indege bitagizwemo uruhare na AFC/M23.

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya, we avuga ko ikibuga cy’indege cya Goma kizafungurwa vuba ku itegeko ry’abayobozi ba Congo, kandi kizakoreshwa n’indege zitwara imfashanyo zizajya zikora ku manywa gusa.

Izi mpaka z’urudaca zadutse nyuma y’ijambo rya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wavuze ko iki kibuga kigomba gufungurwa kugira ngo gikoreshwe n’indege z’ubutabazi gusa.

Corneille Nangaa, uyobora AFC/M23 igenzura iki kibuga kuva mu mpera za Mutarama 2025, yavuze ko bitangaje kubona Tshisekedi yirirwa mu mahanga asabira abaturage ubutabazi, nyamara ari we ubarasaho amabombe buri munsi.

Yasobanuye ko ku itegeko rye bwite [Tshisekedi] yategetse ko amabanki afungiranwamo amafaranga y’abaturage, ndetse n’ibindi bikorwa bikakaye bifatwa nk’ibihano byagenewe “Abaswahili,” yita abanyamahanga.

Yagize ati: “Ni nk’aho, ubu Tshilombo yabonye cyangwa yibutse ko muri Kivu hatuye Abakongomani. Ni nk’aho yahise abagirira impuhwe. Ariko, mu cyumweru gishize, yakomeje kohereza indege za Soukhoï na drones ngo zibarimbure.”

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo

Nangaa yavuze ko umutekano ubu uhungabanywa n’ibitero bya drone bigabwa ubutitsa n’ingabo za Leta ya Congo, bigahitana ubuzima bw’abantu, bigasenya ibikorwa remezo, ndetse bikanangiza indege z’ubutabazi zitwara imfashanyo.

Yagize ati: “Kuva mu mezi 6 ashize, yafungiranye Minembwe mu buryo bwuzuye, ku buryo Abakongomani baho bapfa buri munsi kubera kubura umunyu, amasabune, imiti n’ibindi.”

Yavuze ko niba Tshisekedi yafashe umwanzuro ku munota wa nyuma akabona ko agomba gutabariza abaturage bo muri Kivu, yagombaga gufungura amabanki, akemeza ko abantu n’ibintu bishobora kugenda mu bwisanzure.

Ati: “Abaswahili nta muco wo kwishingikiriza ku bandi bafite; ni abakozi babaho ku musaruro w’akazi kabo n’umwete wabo. Bafite umuco w’ubwigenge no kuzuza inshingano zabo.”

AFC/M23 ivuga ko gufungura ikibuga cy’indege cya Goma bisaba ibiganiro n’ubwumvikane hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo, kandi ibyo biganiro birimo gukorwa i Doha.

Aha ni ho Nangaa yagize ati: “Kuri Tshilombo, niba uri umugabo, ngwino, nta AFC/M23, ufungure ikibuga cy’indege cya Goma.”

Aba barwanyi bavuga ko Ubufaransa budashobora gufungura icyo kibuga cy’indege, kandi ko kuba bataratumiwe [AFC/M23] mu biganiro byo kugifungura bigoye ko icyo cyifuzo cyashyirwa mu bikorwa.

Ubutegetsi bwa Kinshasa bwishingikirije ku mahanga bwo buvuga ko nta kizabuza iki kibuga gufungurwa kuko ngo Perezida Tshisekedi yabyemeranyijeho na Emmanuel Macron na Gnassingbé.

AFC/M23 isaba amahanga kutagwa mu mutego w’imiryango itanga imfashanyo ivuga ko irimo guharanira inyungu z’ubutabazi, kandi ari yo yatumye imitwe yitwaza intwaro irushaho kugira imbaraga, harimo na FDLR.

Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta ya RDC, Patrick Muyaya

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *