Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Ku wa 27 Nzeri 2021 Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, (Human Rights Watch) wasohoye raporo ishinja u Rwanda kuba rwarafunze mu buryo bunyuranije n’amategeko abantu barimo abaryamana bahuje ibitsina, abihinduje ibitsina, abakora uburaya, abana bo mu muhanda n’abandi.

Raporo ivuga ko byakozwe mu mezi make mbere y’uko u Rwanda rwari kwakira inama ihuza Abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza Common wealth heads of Government meeting (CHOGM) yari iteganyijwe muri Kamena uyu mwaka ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya Coronvirus.
Icyo gihe raporo isohoka ntiyakiriwe neza i Kigali, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Mme Yolande Makolo yatangaje ko yakozwe igamije guharabika Guverinoma ndetse n’Igihugu.
Makolo yavuze kandi ko igamije guhungabanya icyerekezo cy’ubukungu bw’Igihugu hifashishijwe ibirego by’ibihimbano.
Ese kuki u Rwanda rwahakana raporo nk’iriya ya HRW?
Mu kiganiro cyihariye UMUSEKE wagiranye n’Umunyamategeko urengera uburenganzira bwa muntu (Human Right Advocacate), ndetse akaba yarabaye Perezida w’Inteko ishinga Amategeko mu Rwanda, Me Rose Mukantabana yavuze ko kugira ngo umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu usohore raporo kandi uyemeze igomba kuba ifite ibimenyetso bihagije bityo ko raporo Human Right Watch itabigaragaje.
Yagize ati “Igihugu runaka cyaba u Rwanda, cyaba ikindi gihugu ntabwo gifite inshingano yo kwemera raporo ikorwa n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu, kuko iriya miryango irigenga, ikora raporo mu buryo ishaka kuyikoramo.”
Yakomeje agira ati “Kugira ngo igihugu runaka cyemere raporo ikozwe n’umuryango w’uburenganzira bwa muntu runaka ni uko baba bavuganye n’inzego za Leta zibishinzwe ikavuga iti ‘twavuganye n’urwego uru n’uru rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, umuntu wabonanye na rwo.”
Ariko hari imiryango ikora raporo ku gihugu runaka n’u Rwanda rurimo, bakajya ahantu bakandika raporo ugasanga nta hantu runaka hari urwego bavuganye. Icyo gihugu cyanze iyo raporo numva ntacyo wabaveba kuko abo bantu ntibaba baravuganye ngo babahe ibisobanuro ku byo bakoraho raporo.”
Mme Mukantabana avuga ko hari ubwo baza mu gihugu ariko amakuru uwo muryango wahawe akaba atari yo utangaza.
Yagize ati “Hari ubwo uwo muryango uza ariko ibyo bavuganye ntibabe ari byo bandika, mu gukora raporo ugasanga babihinduye. Mu buryo bwa rusange kwemera raporo y’umuryango w’uburenganzira bwa muntu bijyana n’uburyo iyo raporo yakozwemo.”
Mukantabana yabwiye Umuseke ko iyo umuryango ukoze raporo ntugaragaze ibimenyetso, bigorana kugera ku buvugizi no ku ntego zari zigamijwe muri iyo raporo.
Ati “Wa muntu ukoraho raporo ugomba kumugaragariza imizi y’ikibazo. Ese ba bantu bavuga bafungiye ahantu bavuga, bafite amazina yabo? Bafunzwe ryari ? Bafunzwe na nde ? Bya bintu bigaragara igihe byabereye ? Batabigaragaza haba harimo ikibazo.”
Rose Mukantabana yavuze ko igihugu gifite kugira icyo kivuga kuri raporo, kikagaragaza inenge zayo hagamijwe ko iteshwa agaciro .
Umuryango wa Human Right Watch mu bihe bitandukanye utangaza raporo ku Rwanda zivuga ko ruhungabanya uburenganzira bwa muntu.
Mu mwaka wa 2008 HRW wahagaritse gukorera mu Rwanda nyuma y’igihe utangaza amakuru y’abo wita ko bibasiwe cyangwa bagiriwe nabi na Leta, ariko iperereza rikagaragaza ko atari ukuri.
Inkuru y’u Rwanda rwamagana iyi Raporo yarushinjaga ibirego byo guhutaza Uburenganzira bwa muntu yanditswe tariki 28 Nzeri, 2021 Mme Yolande Makolo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimangiye ko ibirego bya HRW byuzuyemo ibinyoma kuko u Rwanda rutigera rukora ivangura.
Yagize ati: “U Rwanda ntiruvangura ku gitsina cyangwa ku mahitamo ashingiye ku gitsina mu mategeko, mu igenamigambi cyangwa mu ngiro.”
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Nta gihugu na kimwe cyubahiriza Uburenganzira bwa Muntu. HRW izahere kuli Amerika igenda ikica abantu b’inzirakarengane muli Irak,Syria na Afghanistan.Amagana y’ibihumbi yishe muli Korea na Vietnam.Ni iki kizazana Uburenganzira bwa Muntu ku isi yose?Ni Ubwami bw’Imana,bisobanura Ubutegetsi bw’Imana,buzaza ku munsi w’imperuka,bukabanza gukuraho ubutegetsi bw’abantu,akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2:44 havuga.Hanyuma bukarimbura abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,bugasigaza gusa abayumvira,nubwo aribo bacye.Soma Imigani 2:21,22.Nguwo umuti rukumbi.HRW,UN,etc…,ni organisations zo guhemba ibifaranga byinshi gusa.
Nibyo rwose,HRW izahere kuli Amerika yishe Abayapani ibihumbi n’ibihumbi ikoresheje atomic bombs yateye Hiroshima na Nagasaki muli 1945.Tujye tumenya ko igihe Ubwami bw’Imana buzatangira gutegeka isi ku munsi w’imperuka,nibwo ibibazo byose bizavaho burundu.Niyo mpamvu muli Matayo 6:33 Yezu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”,aho kwibera gusa mu gushaka iby’isi (shuguri,politike,amafaranga,etc…).Nitwumvira iyo nama,nibwo tuzaba mu isi nshya dutegereje izaba paradizo dusoma muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.
Ni koko, nta nahamwe uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa ijana ku ijana. Urugero rwa Amerika Matabaro yatanze rurabyerekana. Muri Amerika, birabura barahohoterwa kimwe n’abandi batava mu bwoko bw’abera b’umwimerere. Gusahari aho dutaniye: muri America cYanga mu bindi bihugu birimo demokarasi, rubanda iravuga yisanzuye. Iwacu ibyo ntibyemewe. Niyo mpamvu ibyanditswe bivuye hanze bihabwa agaciro. Ikindi gituma iby’iwacu bidahabwa agaciro ni ikinyoma n’itekinika. urugero rwashegeshe buri wese ukurikira ibi ni aho HRW yatangaje ishimutwa n’iyicwa ly’umuturage maze bwacya Urwanda rukemeza ko uwo muturage ariho kandi atekanye ku musozi asanzwe atuyeho. Ntibyateye kabiri biza kugaragara ko umuntu wundi yahawe irangamuntu ya nyakwigendera ngo babone uko bahinyuza biyavuzwe na HRW. Nanubu uwo muntu washimuswe ntaragaruka nkuko byemezwa n’umulyango we! Abatangaza ibinyoma nibo badusebereza igihugu.