Imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa 26 Ukwakira 2025, ihitana abantu batatu, abandi 15 barakomereka bikomeye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabwiye UMUSEKE ko mu bitabye Imana harimo abagabo babiri n’umugore umwe.
Yavuze ko bavaga mu Byangabo mu Karere ka Musanze bagiye gufata irembo mu Murenge wa Muhororo.
Yavuze ko iyo modoka yananiwe gukata ikoni riherereye mu Kagari ka Gaseke, Umurenge wa Kabaya igwa munsi y’umuhanda.
Ati:” Iyo mpanuka ikimara kuba, abagabo 2 bahise bitaba Imana, undi mugore yapfuye ageze mu nzira kuko bari bamujyanye mu Bitaro bya CHUK, yacikanye akiri ku Kabaya”.
Meya Nkusi avuga ko abazize impanuka ari Hagumimana Emmanuel w’imyaka 55, Kiribeti Jean Baptiste nawe w’imyaka 55 ndetse na Dusabimana Françoise w’Imyaka 47 y’amavuko.
Nkusi avuga ko inkuru y’impanuka bayimenye, bohereza Polisi n’Umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Akarere gutabara abahuye n’impanuka ndetse n’abayiguyemo.
Uyu Muyobozi avuga ko 9 bakomeretse bajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri, abandi 6 bakaba bari mu Bitaro bya Kabaya.
Imirambo ya ba Nyakwigendera iri mu Bitaro bya Kabaya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwihanganushije umiryango y’abazize Impanuka ndetse n’abayikomerekeyemo.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Ngororero.
Imana ibakire mubayo
Ubuse Uyumushoferi Koyararyanye Nababantu Gufata Irembo Ubu Uyumushoferi Nti Yariyasomye Kubisindisha ? Bamenyeko Gutwara Ikinyabiziga Wasomyeho Kubisindisha Ntabwobyemewe . Imana Ibakire Mubayo Baruhukire Mumahoro .
Mukomere. Abitabye Imana ibakire, abakomeretse murware ubukira. Imiryango mwihangane. Kandi abategura kubana mutacika intege.IMANA IZI IMPAMVU. Mukomeze kwihangana,turi mu rugendo
Ntagobyoroshye gusa ababuze ababo
Bakomere, ndetse nabakomeretse murwarire
Gukira.
Nugukomera bari baje iwacu ariko twabyakiriye ntakundi byagenda
Abatuvuyemo baruhukire mumahoro
Abakirembye turikubasabira.
Abashoferi bareke kuja birengagizako batwaye ubuzima bwabe nshi bagende gake