Ngoma: Bibukijwe ko kurumwa n’imbwa biganisha ku rupfu

Abanyeshuri bo mu Karere ka Ngoma basabwe kwirinda kurumwa n’imbwa, kuko urumwe na yo bimutera ibyago byo kwandura indwara y’ibisazi by’imbwa iganisha ku rupfu.

Ibi byatangajwe mu bukangurambaga bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye na Rwanda NGOs Forum bugamije gukumira indwara zititaweho, zirimo ibisazi by’imbwa.

Indwara y’ibisazi by’imbwa iri mu ndwara zihitana abantu benshi ku Isi, aho ku mwaka yica abantu bagera ku bihumbi 59.

Hasobanuwe ko iyi ndwara ifata ubwonko bw’inyamaswa n’abantu, kandi ikwirakwizwa cyane cyane no kurumwa n’imbwa irwaye.

Hitiyaremye Nathan, umukozi wa RBC, yavuze ko indwara y’ibisazi by’imbwa yica, ari yo mpamvu hakenewe gukumira ingaruka ziterwa no kurumwa n’imbwa.

Ati “Iyo imbwa ikwanduje ibisazi by’imbwa hafi ya buri gihe biganisha ku rupfu.”

Yashimangiye ko umuntu urumwe n’imbwa akwiriye kwihutira kugana kwa muganga kugira ngo ahabwe ubufasha bukwiye.

Ni mu gihe kandi koza igisebe cy’aho warumwe n’imbwa ukoresheje amazi n’isabune mu minota itarenze 15 nyuma yo kurumwa bigabanya ibyago byo kwandura indwara y’ibisazi by’imbwa.

Ati:” RBC rero dukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo tubone imiti n’inkingo bihagije, ikindi tunakorana na Zipline kugira ngo itange ubutabazi bwihuse aho biri ngombwa.”

Yatangaje ko abanyeshuri bahawe ubu bukangurambaga by’umwihariko kuko 40% by’abicwa n’ibisazi by’imbwa ari abana bari munsi y’imyaka 15.

Gisubizo Ellia, wiga muri G.S Gasetsa/TSS, asanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu guhugura abanyeshuri kugira ngo babe aba ambasaderi beza mu ngo iwabo.

Ati: “Ni ubumenyi abanyeshuri bakeneye cyane kugira ngo bamenye uko birinda kurumwa n’imbwa kandi babe intumwa nziza mu ngo, kuko n’ababyeyi akenshi badafite amakuru ahagije.”

Murwanashyaka Antoine, umuyobozi w’iri shuri, yashimangiye ko ababyeyi n’abarezi bagomba gukomeza kwigisha abana kwirinda gukina n’imbwa, cyane cyane bagendera kure izizerera ku gasozi.

Hitiyaremye Nathan, umukozi wa RBC akangurira abanyeshuri kwirinda kurumwa n’imbwa

Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yatangaje ko hafashwe ingamba zo gukumira kurumwa n’imbwa, zirimo no guhugura abanyeshuri.

Yunzemo ko muri aka karere hamaze kubarurwa imbwa 948, zose zimaze gukingirwa, kandi hakaba hari gahunda yo gukona no kurwanya izizerera ku gasozi.

Ati:“Turakangurira abaturage kumenya ko hari ibihano bibategereje mu gihe batitaye neza ku mbwa n’injangwe zabo.” 

Umuyobozi w’ishami ry’ubworozi muri RAB, Dr. Fabrice Ndayisenga, yabwiye UMUSEKE ko buri muturage ufite imbwa cyangwa injangwe ategetswe kuzikingira buri mwaka.

Avuga ko mu Rwanda habarurwa imbwa n’injangwe zigera ku 40,000, mu gihe Leta itanga inkingo 16,500 buri mwaka zunganira abaturage cyane mu bice by’icyaro.

Yahamije ko abakerensa kuzikingiza bagomba kubicikaho burundu, kandi ko n’abayobozi bagomba guhaguruka kuko nta muntu ugomba gupfa ngo hafatwe ingamba zikakaye.

Ati: “Umuntu umwe upfuye ni igihugu kiba gihombye; hagomba kuba igenzura ry’amategeko ariho y’Igihugu agakurikizwa, nk’uko mituweli ikurikiranwa n’iyi gahunda niko bigomba kugenda.”

Dr. Ndayisenga yasabye abatunze imbwa n’injangwe kujya bazandikisha ku buyobozi bw’imidugudu batuyemo, kandi bagatanga ibimenyetso by’uko zakingiwe.

RBC itangaza ko mu mwaka wa 2025 abantu 3,227 barumwe n’imbwa mu gihugu hose, mu gihe bane bahitanywe n’indwara y’ibisazi by’imbwa.

Abanyeshuri biyemeje kuba intumwa nziza mu miryango yabo no kwirinda gukinisha imbwa

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Ngoma

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *