Haruna Niyonzima wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania, yavuze ko ubwo yafataga icyemezo cyo kujya gukinira Simba SC avuye muri Yanga Africans, yabikoze kubera amafaranga iyi kipe yamuhaye kandi yari ayakaneye.
Mu 2017, ni bwo Haruna Niyonzima wakiniraga Yanga SC ikunzwe na benshi muri Tanzania, yafashe icyemezo cyari gikomeye ubwo yayivagamo agahitamo kwerekeza mu mukeba wa yo, Simba SC.
Akiyigeramo, yahise ayifasha gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Tanzania, anagira uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe y’umuherwe Mohammed Dewji muri ¼ cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).
Gusa abafana ba Yanga SC bo, bahise batwika imyambaro yose yariho nimero ya Haruna ndetse bamwanga urunuka.
Mu kiganiro cya RBA kizwi nka “Versus”, Niyonzima yahishuye ko ubwo yahitagamo kujya muri Simba SC, bitari urukundo yayikundaga ahubwo yahagiye ahakurikiye amafaranga yahawe.
Ati “Nagiyemo [Simba SC] kubera amafaranga. Sinari nyikunze cyane. Cyari icyemezo kibi ariko nari nkeneye amafaranga.”
Haruna ni izina rinini muri ruhago y’u Rwanda ndetse no mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati, cyane ko yakiniye amakipe manini arimo APR FC, Rayon Sports, AS Kigali, Yanga SC na Simba SC zo muri Tanzania. Ni umugabo kandi wakiniye ikipe y’Igihugu, Amavubi imyaka myinshi kandi mu byiciro byose.
Niyonzima ubu nta kazi afite nyuma yo gutandukana na AS Kigali mu mwaka ushize w’imikino.

UMUSEKE.RW