Musirikare yaguye muri kasho ya Polisi

Burera ni mu ibara ritukura cyane

Burera: Umugabo witwa Musirikare Jean wo mu Murenge wa Gahunga babyutse basanga yaguye muri kasho ya Polisi.

Ku Cyumweru tariki 15 Gashyantare, 2026, nibwo uriya mugabo yafatiwe mu mukwabo wo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge.

Urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo abo bafatanywe bazindukaga bagasanga atagihumeka bakabinyesha Polisi na yo isanga yarangije gupfa.

Musirikare yafatanwe n’abandi bagabo bagenzi be basanganywe inzoga ya Kunjakunja.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, yemeje aya makuru, avuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko nyakwigendera yari asanganywe indwara y’umutima, kandi ko umurambo wajyanywe gukorerwa isuzuma mu Kigo gipima ibimenyetso bya gihanga, RFI, ngo hamenyeka ibyisumbuyeho.

Ati “Ku munsi w’ejo nibwo uwitwa Musirikare Jean yafatanwe n’abandi mu bikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, cyane cyane iyo bise izina rya “Kunjakunja” we na bagenzi be bajyanwe muri Polisi kugira ngo bakurikiranwe, mu gitondo abo bararanye, babwira Polisi ko hari uwo bari kumwe, udahumeka. Abapolisi basanze yashizemo umwuka.”

Yakomeje agira ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu nyakwigendera yari asanzwe arwaye indwara y’umutima, kandi afatwa ntiyigeze abivuga. Gusa umurambo wa Nyakwigendera woherejwe muri RFI kugira ngo hamenyekane neza icyamwishe.”

Hashize iminsi, Polisi y’Igihugu ifatanyije n’izindi nzego bari mu bikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge hirya no hino mu Gihugu.

Minisitiri y’Ubuzima yo iheruka gutangaza ko hari abantu barenga 400 bagannye amavuriro biturutse ku nzoga, kandi muri bo 28 zabahitanye abandi zibatera ubumuga bwo kutabona no kutumva.

NYIRANDIKUBWIMANA Janviere / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *