Mushikiwabo yahaye igisobanuro Kwibohora “kureba inyuma no kurebana ubushishozi ahazaza”

Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Mme Louise Mushikiwabo yagaragaje ko Umunsi wo Kwibohora ari uwo gusubiza amaso inyuma no kurebana ubushishozi ahazaza.

Mme Louise Mushikiwabo ni umwe mu Badipolomate u Rwanda rufite uruhuza n’amahanga

Ibi yabitangaje yifatanya n’Abanyarwanda ku munsi wa Tariki 4 Nyakanga 2021, u Rwanda rwizihizaho umunsi wp Kwibohora wijihijwe ku nshuro ya 27.

Mu butumwa bwe yanyujije kuri Twitter, Mme Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), yavuze ko umunsi wo kwibohora wizihijwe ku nshuro ya 27 ari uwo kongera gusubiza amaso inyuma bigafasha Abanyarwanda gutegura imbere heza.

Yagize ati “Kwibohora 27 ni umunsi wo gusubiza amaso inyuma bikadufasha kurebana ubushishozi imbere hazaza.”

Yakomeje agira ati “Ibyinshi biri imbere ntitubizi ariko icyo tuzi ni uko amaboko yabohoye u Rwanda yiyongereyemo ingufu. Nkotanyi zacu, bavunnyi batavunika Imana y’i Rwanda y’abakurambere bacu ibarinde.”

Mme Louise Mushikiwabo yatorerewe kuyobora umuryango wa Francophonie muri Mutarama 2019.

Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ku munsi wo Kwizihiza 27, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rufite intego zo gukomeza kwagura imbibi z’igihugu hagurwa amarembo n’ubufatanye n’ibindi bihugu.

Yagize ati “Iterambere ntirigarukira mu gihugu, tugomba kurenga imbibi z’Igihugu. Turashaka gukomeza guteza imbere ubufatanye bushingiye ku bwubahane n’iterambere yaba hamwe n’abaturanyi bacu mu Karere ndetse no ku Isi yose.”

Umunsi wo kwibohora wizihizwa buri tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka. Ni itariki isobanuye byinshi ku Rwanda kuko ku wa 4 Nyakanga 1994 ni bwo Umurwa Mukuru Kigali waguye mu maboko ya RPA, ufatwa nk’umunsi w’umusozo w’urugamba rwatangiye mu 1990.

Kuri ubu u Rwanda rumaze kwiyubaka mu nguni zose haba mu burezi, ubukungu, ibikorwa remezo ndetse n’ikoranabuhanga ridasigaye.

Ibi  byerekana icyerekezo cyiza cya Politiki idaheza umuturage, aho  agira uruhare  mu iterambere ry’Igihugu cye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Kwibohora,bikwiriye umuntu wese utuye isi.Ariko nk’abakristu,tujye twibuka ko na Yezu yigishaga ko abakristu nyakuri nibamenya UKURI,aribwo bazabohoka.
    Bisome muli Yohana 8,umurongo wa 32.Ni iki yashakaga kuvuga?Umukristu nyakuri abohoka iyo yirinze ibyo Imana itubuza byose: Kwiba,kubeshya,kurwana,gusambana,ruswa,kurenganya,kwikubira,etc…Akirinda gushaka iby’isi gusa,ahubwo agashaka Imana cyane.Ikindi Imana imusaba gikomeye cyane,ni ukwigana Yezu n’Abigishwa be,akajya mu nzira akabwiriza abantu ijambo ry’Imana kandi ku buntu.Akabifatanya n’akazi gasanzwe.Bene uko kubohoka,niko konyine kuzahesha abakristu nyakuri ubuzima bw’iteka muli paradizo,ndetse bakazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yezu yavuze.Uko niko kubohoka nyakuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *