Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yayoboye inama idasanzwe yiga ku mutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, aho u Rwanda rwohereje Minisitiri w’Umutekano, Vincent Biruta.
Iyi nama yabereye i Kampala, Entebbe ku biro bya Perezida wa Uganda yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda na Congo, ikaba iri ku rwego rwa ba Minisitiri.
Perezida Museveni yavuze ko yayoboye iyi nama yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, no mu karere muri rusange.
Yavuze ko yatewe ishema n’ibiganiro byabaye, n’ubushake ibihugu byayitabiriye byagaragaje mu kugira uruhare ngo amahoro arambye agerweho mu karere k’ibiyaga bigari.
Uretse u Rwanda rwohereje Dr. Vincent Biruta, Congo yohereje Floribert Anzuluni Isiloketshi, Intumwa idasanzwe ya Minisiteri ishinzwe Kwishyira hamwe kw’Akarere (Minister of Regional Integration).
Bimwe mu byavugiwe muri iyi nama byabashije kumenyekana, ni uko u Rwanda rwagaragaje ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR ugikorera muri Congo kidakwiye kwirengagizwa, ndetse rusaba ko hagomba kubaho kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro nk’uko biri mu masezerano.
Umunyamakuru Steve Wembi yakoresheje amagambo ya Minisitiri Vincent Biruta, wagize ati “Kudakemura iki kibazo bigabanya icyizere, kandi bikomeza kuba ikibazo gikomeye ku mutekano w’akarere.”
U Rwanda kandi ngo rwagaragaje ko rugikomeye ku muhate uhari wo gushakira amahoro akarere, no kwizera amasezerano ahari.
Minisitiri Biruta nk’uko byasubiwemo n’uyu munyamakuru Steve Wembi, yagize ati “U Rwanda rwiteguye kugira uruhare rusabwa, mu kubahiriza inshingano zarwo, kandi rurasaba abarebwa bose gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe.”
Perezida Felix Tshisekedi, ku ikoranabuhanga rya video, yahamagaye muri iriya nama ayimenyesha ko AFC/M23 itakuye ingabo zayo muri Uvira.
Yabwiye inama ati “Batangaje ko bakuyeyo ingabo, ariko ntabwo twabifata nko kuva mu mujyi kuko ntibigeze babishyira mu bikorwa.”
Tshisekedi kandi yavuze ko Congo itaje mu nama kubera gutera imbabazi, ko ahubwo isaba ibihugu byose by’akarere kugira ngo bikorere hamwe habeho kurangiza ikibazo mu mahoro.
Yavuze ko adaciye ku ruhande yamagana abarenze ku masezerano y’amahoro.
Igitekerezo cya Perezida Yoweri Museveni cyo guhuza ibihugu by’akarere byiga ku mutekano muri Congo gikurikiye inama zihutirwa zabaye mu kanama ka UN gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi nyuma y’uko AFC/M23 ifashe umujyi wa Uvira mu ntangiriro z’uku kwezi, u Burundi bikavuga ko bishobora guteza intambara y’Akarere.
Leta zunze ubumwe za America zavuze ko ibyo AFC/M23 yakoze byo gusubira inyuma bidahagije igomba kujya muri Km 75 kure y’umujyi wa Uvira.


UMUSEKE.RW
USA IKOMEJE KURINDAGIZA IBIGORYI KOKO.! NONESE MUBA MWUMVA M23 YAVA MURI UVIRA HAKAGENZURWA NINGABO ZA FRDC CG IZA BURUNDI NA WAZALENDO NA MONUSCO ? M23 IVUZE KO IHAVUYE IKAHASIGA ABASORE BABA COMANDOS BAMBAYE CIVILE MWABANAYO GUTE KO BO ATARI IBIGORYI BYIYANDARIKA MU TUBARI NKAMWE RA ?