Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde yasabye Meya uyobora Akarere ka Musanze ko hagomba gushyirwaho ikipe y’umupira y’Abagore y’Umupira w’Amaguru kandi ikomeye.
Ibi yabivuze ubwo hasozwaga umukino wo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umugore wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri iki Cyumweru.
Guverineri Maurice wari wagiye mu musangiro wamuhuje na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yasabye Meya w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien ko hagomba gushingwa ikipe ikina ruhago kandi ikomeye.
Guverineri, Maurice yakomeje avuga ko iki cyifuzo cye kigomba gushyirwa mu bikorwa bitarenze mu mwaka utaha.
Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yavugaga ibi, yabikomeje ku mukino mwiza yabonye warangiye Police WFC itwaye Rayon Sports WFC nyuma yo kuyitsinda kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wari ugamije kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umugore.
Uyu Muyobozi yavuze ko bitumvikana ukuntu Uturere nka Gakenke, Gicumbi n’utundi, dutunze amakipe meza y’Abagore ariko muri Musanze ikaba ntayo.
Ni nyuma y’uko mu Karere ka Musanze bari bafite ikipe yitwa Fatima WFC ariko kubera amikoro make ubu ikaba yarissnze mu Cyiciro cya Kabiri.



UMUSEKE.RW
