Musanze: Hatangirijwe umukino uhuza abahungu n’abakobwa

Mu Karere ka Musanze, hatangirijwe umukino mushya mu Rwanda uzwi nka Korfball, uhurirwaho n’abakobwa n’abahungu, ukaba witezweho kuba inkingi ya mwamba ku isomo ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda.

Ni umukino ukinwa hifashishijwe umupira (balloon), abawukina bakabona igitego ari uko bawujugunye mu gapaniye kameze nk’aka basketball.

Ikipe imwe iba igizwe n’abakobwa bane n’abahungu bane, bakoresha imbaraga mu guhererekanya umupira kugeza bawushize mu gapaniye, igitego kikabarwa.

Ishimwe Clemence, wiga ku Ishuri Ribanza rya Susa II, aho uyu mukino watangirijwe ku rwego rw’Igihugu, avuga ko ushimishije cyane kuko bahuza imbaraga na basaza babo mu kibuga, bikabaha intsinzi.

Ati: “Mu kibuga, abakobwa n’abahungu duhuza imbaraga n’amayeri menshi, bikaduhesha intsinzi. Ni umukino twigiyemo ko duhuje imbaraga, ntacyatunanira.”

Umuyobozi muri Rwanda Korfball Organization (RKO) ushinzwe guteza imbere uyu mukino, Sinayitutse Jean de Dieu Nelson, avuga ko, usibye kuba ari ingirakamaro muri siporo, witezweho gushyigikira uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ati: “Uyu mukino nibwo ugaragaye mu mateka y’u Rwanda. Niwo mukino ku isi ugaragaramo ibitsina byombi (hungu na kobwa) mu kibuga, bakagaragaza ishyaka rikomeye mu gushakira hamwe ibitego.”

Yongeraho ko: “Ni ikimenyetso cyo gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, nk’uko biri mu bishyirwa imbere muri gahunda za leta, kandi abishyize hamwe ntakibananira.”

Umukozi w’Akarere ka Musanze, ushinzwe tekinike muri siporo yo mu mashuri, Mukandayisenga Rebecca, avuga ko ko biteguye kuwutangiza no mu yandi mashuri ukamenyekana mu Rwanda hose.

Yagize ati: “Tugiye kuwukwirakwiza mu mashuri menshi, umenyekane kuko ni rimwe mu masomo y’ubufatanye mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.”

Umukino wa Korfball watangirijwe bwa mbere mu Buholandi, ukwirakwizwa mu bindi bihugu byo mu Burayi, aho muri Afurika umaze kugera muri Uganda, Tanzania, Kenya n’u Rwanda.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *