Musanze: Hari abagabo batiza umurindi igwingira

Abana bagaburiwe indryo yuzuye

Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Musanze bashyizwe mu majwi kubera gutiza umurindi igwingira, bitewe no kutita ku gutegurira abana babo indyo yuzuye.

Byagarutsweho mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, kizamara icyumweru.

Ubu bukangurambaga bugamije kwita ku mikurire y’umwana, insanganyamatsiko igira iti ‘Duhurire mu muryango tujyanemo’.

Umubyeyi witwa Nyiramugisha Judithe avuga ko hakiri abagabo bumva ko gutegura indyo yuzuye ngo bagaburire abana ari inshingano z’abagore gusa, ku buryo bashobora kwiriranwa n’abana bakabwirirwa.

Yagize ati: “Muri macye, iyo umugabo yaguhahiye kuri we, biba bihagije ibyo kwita ku kubitegura no kubiteka, yumva ari iby’abagore.”

Nsanzimana Jean Marie Vianney ashimangira ko uruhare rw’abagabo mu kwita ku mirire y’umwana rukiri hasi cyane, kuko bamwe bumva ko ari iby’abagore gusa.

Ati: “Ubu tugiye kujya tugira ubujyanama mu muryango, twite ku mafunguro dutegura kandi dufatanyije turwanye imirire mibi.”

Mategeko Safia, umuvugizi w’umuryango wita ku bikorwa byo kurengera abana MCBO, avuga ko kuba mu Karere ka Musanze hakigaragara igwingira biterwa n’icyuho kigaragara mu miryango cyo kutita ku mirire y’abana.

Yagize ati: “Igwingira ntiryari rikwiye kuba rikigaragara muri Musanze kuko ibiryo bihari; ahubwo bisaba ubufatanye bw’umuryango, ubuyobozi, abafatanyabikorwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Thèobald, avuga ko hakomeje ubukangurambaga no kwigisha imiryango ko kwita ku mikurire y’abana bitareba abagore gusa.

Yagize ati: “Bikwiye kuba iby’umugore n’umugabo bagahuza imbaraga, kandi ibyo bategura bakabikorana isuku.”

Yagaragaje ko aho byakozwe byatanze umusaruro, kuko ikibazo atari ibura ry’ibyo kurya, ahubwo bari mu rugendo rwo kwigisha uko bitegurwa.

Mu Karere ka Musanze, igipimo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato kigeze kuri 31,9%, biteganyijwe ko muri uyu mwaka kizagabanyuka kikagera kuri 15%.

Abana bagaburiwe indryo yuzuye

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *