Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée, yasabye abanyeshuri n’abarezi kwita ku isuku yabo haba ku ishuri, mu ngo n’aho banyura mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubuzima.
Ibi yabitangaje mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwiswe #FresheriKuIshuri, cyabereye muri Centre Scolaire Notre Dame de Fatima ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 12 Mutarama 2026.
Ni ubukangurambaga bwa Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), bugamije kwimakaza isuku mu bigo by’amashuri.
Hagaragajwe ko bushishikariza abanyeshuri kwita ku isuku y’umubiri, imyambaro, aho bigira n’aho banyura, ndetse n’isuku y’amafunguro n’aho ategurirwa.
Abanyeshuri n’abarezi berekanye ko isuku ari ishingiro ry’ubuzima buzira umuze, ikanaba isoko y’ibyishimo, kandi ko bidashoboka gutsinda amasomo wugarijwe n’umwanda.
Umunyeshuri witwa Kamikazi Denise yagize ati: “Ngomba guharanira kugira isuku no kuyigisha bagenzi banjye, kugira ngo aho turi hose harangwe n’isuku.”
Dusengimana Marie Claire, umwarimu kuri iri shuri, yagaragaje ko bagiye kongera imbaraga mu kwimakaza isuku, bakayigira umuco bahereye ku kuyitoza abana mu bikorwa byose.
Ati: “Kubatoza isuku y’umubiri, impuzankano y’ishuri n’inkweto bisa neza, guca inzara, kogosha umusatsi no kwigira ahantu hasukuye.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko ubutumwa bw’isuku bugera henshi mu mashuri bitewe n’ubwinshi bw’abanyeshuri, agasaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we mu kwimakaza isuku.
Yagize ati: “Turabasaba gukwirakwiza ubu bukangurambaga no kubushyira mu bikorwa, twese duharanire ko isuku igera hose, kandi buri wese akabe ijisho ryo kurwanya umwanda.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yibukije abanyeshuri ko isuku ari isoko y’ubuzima, abasaba ko, nk’u Rwanda rw’ejo hazaza, bagomba kurangwa nayo kandi bagahora bacyeye.
Yashimangiye ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, ubu bukangurambaga buzashyirwamo imbaraga kugira ngo bushyirwe mu bikorwa mu gihugu hose.
Ati: “N’aba bana babugeze hose, kandi bashishikarire kunoza isuku mu byo bafungura, aho biga, aho bagenda no mu ngo zabo.”
Minisitiri Uwimana yasabye abana kurushaho kumvira abarezi, kwirinda guta ishuri no kwirinda ababashuka bagamije kubasambanya.
Yasabye abarezi gukomeza kubatoza isuku ikaba umuco ubaranga, no kubafasha kubyaza umusaruro ubutaka bafite bahinga imboga zunganira imirire ku ishuri.
U Rwanda rufite amashuri 5.041 n’abana miliyoni 4.766,125 (35% by’abaturage), bityo kubatoza isuku byagira uruhare runini mu kurandura indwara ziterwa n’umwanda.






JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze