Murenzi na Gakwaya si babi ariko bakikijwe n’ababi – Ngabo Roben

Umunyamakuru w’imikino kuri RadioTV10, Ngaboyicondo Roben uzwi nka ‘Roben Ngabo’, yatangaje ko n’ubwo yatandukanye na Rayon Sports ariko Murenzi Abdallah uri kuyiyobora na Gakwaya Olivier umubereye Umuvugizi, nta kibazo bagiranye ahubwo bakikijwe n’abantu babi.

Ku wa Gatatu, tariki ya 11 Gashyantare 2026, ni bwo Roben Ngabo yagarutse ku rugendo rwe rw’imyaka itandatu kuva yaba umukozi wa Rayon Sports.

Uyu munyamakuru wari ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri iyo kipe mu gihe yayimazemo, yagarutse ku rugendo rurimo ibyiza n’ibibi yagiriye muri Gikundiro ariko anagaruka ku bakikije Murenzi Abdallah uri kuyobora inzibacyuho y’iyi kipe.

Ubwo yagarukaga kuri byinshi byamugoye mu kiganiro yahaye Radio10, Ngabo yashimiye ubuyobozi bwa Murera bw’inzibacyuho ariko ashimangira ko ababukikije ari bo babi.

Yagize ati “Nta muntu w’umugabo wishimira kwirukanirwa ubusa. Narasezeye, ariko ni uko nananiwe guhuza n’ubuyobozi buhari, kandi si bose. Murenzi Abdallah na Gakwaya Olivier si abantu babi ariko abantu babakikije barabagora.”

Uyu musore yakomeje avuga uburyo hari bagenzi be b’abanyamakuru bakomeje kujya bamuvugaho amagambo mabi bayabwira ubuyobozi bwe bagamije kumwirukanisha.

Yakomeje avuga uburyo yagiye yitwa amazina mabi arimo urwango yagaragarijwe na bamwe mu banyamakuru bagenzi be kugera ubwo ubuyobozi bwe na bwo bwatangiye kumunaniza.

Ngabo yavuze uburyo yabonye ibimenyetso bigaragaza ko ubuyobozi bwe butari bukimwifuza, agahitamo gusezera mbere yo kusohoka yirukanywe.

Yavuze uburyo yategetswe kujya ajya ku kazi ku biro bya Rayon Sports akahirirwa kuva Saa tatu z’amanywa kugeza Saa Kumi n’Imwe z’amanywa kandi ababimutegetse bari bazi neza ko akora kuri Radio10 mu kiganiro cy’imikino.

Uretse uyu munyamakuru watandukanye na Rayon Sports, abandi bakozi barimo Ishimwe Prince wari ushinzwe umutekano ku bibuga na Uwimpuhwe Liliane wari Umuyobozi Mukuru [CEO], na bob amaze gutandukana n’iyi kipe.

Roben Ngabo yari amaze imyaka itandatu ari umukozi wa Rayon Sports
Yagarutse kuri byinshi yahuye na byo muri Murera
Ngabo yavuze uko yari atangiye kunanizwa mu nshingano yari ashinzwe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *