Muhizi wareze Banki Nkuru y’Igihugu, BNR kumuhuguza inzu akabibwira Perezida Paul Kagame, yongeye gutakambira Sena ayisaba ko yakwinjira mu kibazo cye.
Muhizi Anathole yamenyekanye arega BNR kuri Perezida Paul Kagame, yongeye gutakambira Sena asaba ko yahabwa inzu ye, dore ko yafunzwe nyuma yo kubaza Perezida iby’iyo nzu ye.
Muhizi yandikiye Sena ku nshuro ya kabiri aho mbere yamugiriye inama ngo yandikire Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC maze akabikora hagashira amezi atanu atarasubizwa none akaba yongeye kwandikira Sena asaba ko yahabwa inzu ye iri mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi.
Izina Anathole Muhizi ryamenyekanye mu mwaka wa 2022 arega BNR kuri Perezida Paul Kagame.
Icyo gihe Perezida Paul Kagame yategetse uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Iguhugu, Jean Marie Vianney Gatabazi kumukemurira ikibazo bitarenze iminsi itatu, ku munsi wa Kabiri gusa Anathole Muhizi yahise afungwa akekwaho icyaha cy’ivangura, gukoresha ibikangisho, gukurura amacakubiri, no gutuka cyangwa gusagarira abari mu nzego z’ubutabera.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaje kumuhamya ibyaha akatirwa igifungo cy’imyaka itanu, ariko aza kujurira mu Rukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza, agirwa umwere arafungurwa.
Yagize ati “Perezida Kagame yari yavuze ko mu minsi itarenze itatu mba nakemuriwe ikibazo, none hashize imyaka itatu nta kunkemurira ikibazo, gusa narafashwe ndafungwa mpimbirwa ibyaha bitewe n’ikibazo nabajije.”
Taliki ya 04/08/2025 Muhizi yandikiye Perezida wa Sena asaba gukemurirwa ikibazo cy’inzu ye yafunzwe atarahabwa, maze Sena imugira inama ko yakwandikira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Taliki ya 10/09/2025 yandikira Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ariko kuva icyo gihe kugera ubu ntiyahawe igisubizo, cyakora yafashe icyemezo cyo kongera kwandikira Perezida wa Sena nabwo yongera gusaba ko yakemurirwa ikibazo cy’inzu ye.
Mu kiganiro kihariye Muhizi Anathole yagiranye na UMUSEKE yavuze ko yandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hakaba hashize amezi atanu adasubijwe, niko guhita yongera yandikira Sena ayitakambira kumukemurira ikibazo.
Muhizi Anathole kandi akomeza avuga ko atazawema gukurikirana inzu ye, kuko ibyo avuga ari ukuri kandi abifitiye ibimenyetso kandi bigaragara ko inzu ari iye.
Amakuru yizewe UMUSEKE ufite ni uko iriya nzu ifitwe n’abandi bantu Muhizi Anathole atazi.
Muhizi akavuga ko yirinze kujyayo kugira ngo atongera guhimbirwa ibindi byaha akaba yarayobotse inzira zo kugana ubuyobozi.
UMUSEKE twifuje kubaza Sena kuri iki kibazo ariko ntibyadushobokeye.
Muri iyi baruwa dufitiye kopi Muhizi Anathole yasoje amenyesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame dore ko n’ubundi ari we yari yaregeye ikibazo cye, ariko uwo yashinze kugikemura ntiyabikora, ahubwo uwabajije arafungwa.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW
