Muhanga: Urubyiruko rwahoze mu mirimo ivunanye rwafunguriwe inzira igana ku bukire

Urubyiruko rwavanywe mu mirimo mibi rwahawe ibikoresho byo mu myuga

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga rwahoze mu mirimo irimo gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro ruravuga ko ubu rwatangiye inzira yo gukira nyuma yo kugezwaho ibikoresho byifashishwa mu myuga.

Ni inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 10 n’ibihumbi 200 yatanzwe na Sendika y’Abakozi Baharanira Uburenganzira bwa Muntu STRADH (Syndicat de Travalleur de droit de l’homme) muri gahunda ya TWIYUBAKIRE Progam yatewe inkunga na FCDO (Foreign, Commonwealth and Development Office) ku bufatanye na Trocaire Rwanda.

Abahawe ibikoresho ni urubyiruko 70 rwahoze rukora mu mirimo irimo kwikorera umucanga, kuragira amatungo bigamije amafaranga, gukora akazi ko mu rugo, gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Aba abenshi baba baravuye mu mashuri bakiri bato ndetse abangavu bagaterwa inda zitateganyijwe, nyuma bakigishwa imyuga irimo ubudozi no gukora inkweto n’ibikapu bivuye mu ruhu.

Ibikoresho bahawe bifite agaciro ka arenga miliyoni 10, birimo imashini zifashishwa mu budozi, ibitenge byo kudodamo, imikasi n’ibindi bikoresho byifashishwa mu budozi, hakiyongeraho impu zo gukoramo inkweto, imikandara n’ibikapu.

Bizimana Alphonse, UUmuyobozi a Sendika y’Abakozi Naharanira Uburenganzira bwa Muntu, STRADH ( Syndicat de Travalleur de droit de l’homme ) asobanura ko ibikorwa byose bakora biba bigamije kubaka urubyiruko by’umwihariko uruba rutaragize ubuto bwiza, bikaruviramo guta ishuri no kujya mu mirimo irimo kwikorera umucanga, gukora mu birombe, kuragira amatungo no gukora mu rugo.

Ati “Abakobwa benshi baba barabyariye iwabo. Ntabwo wakora ubuvugizi butagira ibikorwa, ibyo biba bibangamiye uburenganzira bwa muntu, gira igifatika ubikoraho mu gutuma umuntu abusubizwa. Uyu mushinga twawise Twiyubakire, ni ukwiyuka wowe ubwawe, kubaka abagukikije ndetse ukubaka n’Igihugu.”

Yasabye abahawe ubufasha kumva ko bafunguriwe inzira igana ku iterambere ko kandi atari ukugenda bagaterera iyo.”

Ati ” Ntabwo iterambere ryanyu nzarirebera mu gusiga inzara no gusokoza. Hoya, nzajya ndebe kuri konti zanyu ikiriho, ndebe uko mubeshejeho abandi.”

Mujawayezu Thérèse uyobora Umuryango witwa Mamam Ados wakira abangavu baba barabyariye iwabo, avuga ko babakira baratakaje icyizere cy’ubuzima ahanini bishingiye ku biba byarababayeho.

Ati ” Baza ari abantu bataye icyizere, iwabo barabahahanye, umwana baramwanze, uwamuteye inda yaramwanze. Twe tubanza tukabaganiriza tukongera tukabubakamo icyizere no kumva ko ibyabaye atari iherezo ry’ubuzima.”

Uwayezu Irene utuye mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Kabacuzi, yabwiye UMUSEKE ko yaganye STRADH nyuma akigishwa ubudozi.

Ati ” Ubwo naringeze mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye navuye mu ishuri kuko nabonaga nta bushobozi buhagije mfite. Nyuma barampamagaye ndaza mpasanga n’abandi niga kudoda imyenda n’imipira.”

Akomeza agira ati “Ubu simbura icyo kurya no kwambara, naguze amatungo, njya no mu kimina ndizigama.”

Niyonambaje Juliene avuga ko yavuye mu ishuri ubwo yari atangiye amashuri yisumbuye, ajya guhinga no gukora akazi ko mu rugo nyuma aterwa inda.

Ati ” Ubwo STRADH impaye ibikoresho kandi barananyigishije gukora inkweto navuga ko ubu urugendo rwo kwitunga no gutunga umwana wanjye rutangiye.” 

Ishimwe Cedrick wahoze akora mu birombe by’amabuye y’agaciro kuva afite ari muto, agaruka ku cyo Umuryango STRADH wamumariye agira ” Bankuye mu birombe n’impanuka zarimo, ndaza niga umwuga wo kudoda inkweto mu mpumu, ubu mfite ubushobozi bwo kwitunga kandi natangiye kwikorera none bampaye n’ibikoresho by’intangiriro ngo nanjye nikorera nze ku isoko ry’umuriro.”

Akimana Marie Claire, Umukozi Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Kabacuzi yavuze ko bashimira Sendika y’Abakozi Naharanira Uburenganzira bwa Muntu ku kuba ufatanya na Leta mu bikorwa byo gufasha abataye ishuri ndetse n’abangavu baba baratewe inda imburagihe bagasubizwa ubuzima.

Ati ” Ni intangiriro baba babahaye yo kubasubiza icyizere cy’ubuzima no kubakura mu bushomeri cyangwa ya mirimo tuvuga ivunanye kuko hano abenshi bajya mu birombe n’ubwo turimo turarwana no gukura abana mu birombe nk’uko amategeko abivuga.”

Uyu muyobozi avuga ko nk’ubuyobozi bazashaka uburyo bwose, ibyo uru rubyiruko rukora buzajya bibona amasoko kugira ngo bakomeze batere imbere.

Urubyiruko rwavanywe mu mirimo mibi rwahawe ibikoresho byo mu myuga
Abigishijwe ubudozi bahawe ibirimo ibitenge
Abenshi ni abangavu batewe inda bakiri bato
Bahawe ibitenge byifashishwa mu kudoda imyenda
Harimo n’imashini zifashishwa mu budozi
Bahawe impanuro ko bagomba kwiyubaka bakanubaka abandi
Bari bamaze igihe bigishwa imyuga irimo kudoda
Ubuyobozi bwabasabye kwiyubaka ni gutera imbere, bagatera umugongo ahahise
Abari bigishijwe gukora inkweto mu ruhu

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *