Muhanga: Umuyobozi arashinjwa kwigira ikitabashwa

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke, Dr Nkikabahizi Fulgence abo bakorana bamunenga kutaboneka ku kazi no  gusuzugura abakozi.
Bamwe muri abo bakozi bo mu bitaro by’Akarere bya Nyabikenke babwiye UMUSEKE ko kuva Minisiteri yohereza uyu Muyobozi muri ibi bitaro, nta minsi 3 ashobora kumara ari mu biro.
Bakavuga ko guhera mu mu kwezi ku Gushyingo 2021 aza mu kazi hakaba ubwo akora isaha imwe, amasaha abiri cyangwa se akahamara umunsi wose mu cyumweru agahita asubira i Kigali.
Umwe muri abo bakozi utashatse ko imyirondoro n’amashusho bye bigaragara mu Itangazamakuru yagize ati “Iyo akoze iminsi myinshi mu Cyumweru ntabwo ashobora kurenza iminsi 2 muri icyo gihe cyose avuga ko agiye mu nama  i Kigali.”
Uyu mukozi akavuga ko inama ahora yitwaza buri gihe zitashoboka kubera ko Minisiteri itakoresha inama n’abayobozi b’Ibitaro ngo bikunde.
Ati “Hari nubwo bidutera amakenga tukabaza mu bandi bayobozi niba iyo inama bayirimo bakaduhakanira.”
Mugenzi we avuga ko  abakozi bashatse kumugisha inama cyangwa gusaba impushya ababwira kumwandikira babinyujije kuri E-mail hakaba ubwo azisubiza izindi ntazisubize.
Yavuze ko  kubera iyo mikorere n’ibyo bita agasuzuguro bashinja uyu Muyobozi, hari bamwe mu Baganga n’abaforomo babonye ko ari uko ateye basezera ku kazi bajya gukorera ahandi.
Uyu mukozi avuga ko niyo yagiye nta muntu ajya yizera kugira ngo amusigire inshingano ahubwo bimeze nk’aho abakozi bikoresha.
Ati “Mu cyumweru gishize no mu ntangiiriro z’iki cyumweru ntabwo arakandagiza ikirenge hano ku kazi.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke Nkikabahizi ahakana ibyo abo bakozi bamunenga, akavuga ko atari ukuri kuko mu mikorere ye kubeshya abo bakorana bitarimo.
Ati “Kutaboneka ku Bitaro iyo bibayeho, biterwa n’impamvu kandi zifite ishingiro aho zihuriye n’akazi.”
Dr Nkikabahizi avuga ko iyo agiye abimenyesha abayobozi bakorana kugira ngo hatabaho icyuho.
Avuga  ko ibibazo bireba umukozi uyu cyangwa uriya na byo byakirwa ndetse ko buri Cyumweru bagira inama rusange y’abakozi bose.
Ahakana ibirebana no gukoresha ikoranabuhanga uburyo byavuzwemo  ko butaribwo kuko hari Sisitemu(Systeme) zikorerwamo akazi niyo waba uri mu Bitaro wifashisha.
Kuri iki kibazo, Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert avuga ko nta makuru bari babifiteho, akavuga ko byoroshye kugenzura ko Umuyobozi yasibye akazi cyangwa ko yagiye afite ibaruwa y’ubutumwa bw’akazi.
Ati “Buriya nta nduru ivugira ubusa ku musozi tugiye kubisuzuma.”
Mugabo avuga ko bagiye kongera inshuro basura ibi bitaro bitewe n’iyo mpamvu abakozi bavuga ku Muyobozi wabo.
iDukora iyi Nkuru nabwo, twasanze Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro adahari tumuhamagaye atubwira ko ari mu nama i Kigali.
Hari abavuga ko Dr Nkikabahizi yoherejwe i Nyabikenke avuye mu Bitaro bya Kinihira n’ibya Rwinkwavu kubera impamvu yo kutumvikana n’abakozi.
Ibitaroby’Akarere bya Nyabikenke, Perezida Paul Kagame yahaye abaturage
Dr Nkikabahizi Fulgence anengwa kutaboneka ku kazi no gusuzugura abakozi
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW i Muhanga
Share This Article
6 Comments
  • Yewe abo abakozi barabeshya kuko uyu mugabo muvuga aho yakoze hose ntakibazo yigeze agirana n’abakozi ahubwo ikibazo yakigiranaga n’aba DAF aribo babanje kwitwa ba Admin Bose icyo bapfaga ko yabaga yanze ko biba amafaranga y’ikigo kugura fuel muburyo butemewe nka kinihira DAF yaguraga amapine y’Imodoka akongera kugura andi nyuma y’Iminsi 90 mbese purchase order yamapine yakorwaga ataguzwe amaze Iminsi 90 gusa akavuga ko amapine yashaje.
    Rero hano Nyabikenke uyumugabo rwose yahageze ibitaro bicyubakwa ariwe mukozi wambere arabyubakisha abishakira ibikoresho afatanyije na Ministeri y’ubuzima ubu byari bigeze aheza kuko biruzuyeigihe cyo guha .servise abaturage ba Nyabikenke cyari kigeze ahubwo murebe neza kuko DAF bahazanye yavuye Ruhango na Kabutare yarahaniwe ubujura ese aho ntiyaba ariwe uri huteza ibibazo ngo abone uko yazanyereza ibikoresho biri aho ko bikiri bisha . Muzabazeumu kontabure w’ibitaro na Logistics w’ibitaro uburyo abageze kubuce abatoteza.

      • Ariko ubu igihugu cyatera imbere gute n’aya matuku aba mu BIGO bya leta?ni inde muntu wambwira ko aho akorera nta tiku rihari? Kandi biterwa n’abayobizi bacamo abakozi ibice bashyiraho maneko zibaha amagambo ubundi ugasanga Hari umukozi ubuyobozi bwishyizemo

  • Uyumugabo Minisiteri yabuze aho imushyira ntawutazi ubugome no gusuzugura bagenzibe akorana bazashishoze ahantu hose yakoze ntahantu nahamwe yigeze abana amahoro nabo bakorana umuntu yibaza icyo Minisante imubikiye akakibura.
    Ntabwo akwiriye ubuyobozi kuko kubana n’abantu byaramunaniye birababaje cyane gukomeza kwica ibintu Kandi bizwi ko adashobotse.

  • Aba bagabo barapfa inda mbi bose bagira! MINISANTE n’Akarere bacungire hafi n’ibitaro bazabigurisha! Bararya bakarenza urugero. Abe DG abe DAF bose ni bamwe! Amateka yabo bose mu Bitaro aranduye! Babashakire ahandi bajya kwangiza bave mu barwayi kuko na bo batera uburwayi!

  • Yemwe, aba bakozi baragoweeee peee. Bagize abayobozi bibera muri ayo matiku, bataboneka kubitaro noneho agahomamunwa ni DAF bose bazi ho ubwambuzi ,kugezq aho ujya kubaza impamvu utishyuwe amafaranga ajyanye n’ubutumwa bw’akazi ,akakubwira ko yishyuwe ariko yayobye. Wakurikirana ugasanga aba afite uko abigenza niyo konte yoherejweho. Amenshi mu mafaranga yanyujojwe kuri konti y’ibitaro yishyuwe misiyo zabo bayobozi bombi gusa, abandi bakozi amaso yaheze mu kirere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *