Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga buvuga ko hari Umusaza w’Imyaka 64 y’amavuko wahanutse ku kiraro agwa mu Mugezi ahita apfa.
Iyi mpanuka yahitanye uyu musaza yabereye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Butare, Umurenge wa Kabacuzi.
Amakuru y’Urupfu rw’uyu musaza witwa Munyandekwe Moïse yamenyekanye ku manywa yo kuri uyu wa mbere Taliki ya 06 Ukwakira 2025.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Gihana Tharcisse, yabwiye UMUSEKE ko barimo gukeka ko Munyandekwe yahanutse ko yaguye muri uwo mugezi yasinze.
Ati: ”Turakeka ko yaba yahanyuze yasinze agahanuka mu mazi y’uwo mugezi agahita ahasiga ubuzima.”
Gitifu Gihana avuga ko nyakwigendera yabaga mu nzu wenyine kuko nta mugore cyangwa umwana babanaga kandi aribyo byatumye inkuru y’urupfu rwe yatinze kumenyekana.
Gihana avuga ko batabaje Inzego z’Umutekano Polisi na RIB bakaba bageze aho Umurambo we uri.
Gitifu yavuze ko bafite amakuru ko Munyandekwe asanzwe afite umuryango kandi ko aribo bakurikirana imihango yose ijyanye no kumushyingura.
Ikiraro cy’Uyu mugezi cyari cyubatse nabi kuko hari na bamwe mu baturage bigeze gutakambira Ubuyobozi ngo bubafashe kucyubaka nk’uko bamwe mu bagikoresha bavuga.
Umurambo wa Nyakwigendera uracyari hafi y’uwo mugezi yaguyemo mu gihe RIB irimo gukora Iperereza.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.