Muhanga: Umubyeyi yishe umwana mu buryo butunguranye

Mukanyabyenda Henriette wo   mu Karere ka Muhanga, arakekwaho kwica umwana  witwa Niyonkuru Patrick w’imyaka 14, amukubise inkoni mu mutwe, amuziza guhekenya ikijumba.

Ibi byabereye mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga ubwo uyu mubyeyi yiteguraga kujyana ibijumba ku isoko.

Abaturanyi be bavuga ko nubwo yamwishe ariko atari yabigambiriye bityo ko yahabwa igihano cyoroheje.

Umwe yagize ati”Ntabwo yari yabigambiriye,ndumva bahuna ariko bakamworohereza igihano.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Ndayisaba Aimable avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha ruri gukora iperereza kuri uyu mugore.

Ati”Umubyeyi wamukubise, yumvise ko umwana yatangiye kuremba, nawe yahise ajya mu bitaro kuko yavugaga ko umwana yamuteye ibuye. RIB yamusanze ku Kigo Nderabuzima cya Kiyumba, niho yari yagiye kwivuza.Ubu akaba ari gukurikiranwa na Satasiyo ya RIB  mu Karere ka Muhanga.

Gitifu Ndayisaba aragira inama ababyeyi kwirinda kwihanira ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera washyinguye ku munsi w’ejo.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Iyo icyakozwe cyose cyavuyemo urupfu kiba kiremereye. Ntago nsha urubanza ariko se iyo nkoni yamuteye kuki atayiteye kumaguru nigikomere uwo mubyeyi atazakiira kwihekura byamaherere umwana Imana imuhe iruhuko ridashira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *