Muhanga: Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwagize umwere Padiri Habimfura Jean Baptiste wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu.

Iki cyemezo cyo kugira Padiri Habimfura Jean Baptiste umwere cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga taliki ya 28 Ukuboza, 2021.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, bwaregaga Padiri Habimfura gusambanya umwana w’umuhungu inshuro 2, no gukora inyandiko mpimbano ihakana ko uwo mwana atigeze asambanywa.
Gusa Padiri Habimfura ntiyigeze yemera ibi byaha aregwa, akavuga ko ari ibihimbano.
Urukiko rumaze gusuzuma ibyaha Padiri Habimfura Jean Baptiste aregwa, rwemeje ko ikirego rwashyikirijwe n’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite.
Rwemeje ko Habimfura Jean Baptiste adahamwa n’ibyaha yari akurikiranyweho icyo gusambanya umwana ndetse n’icyo guhimba inyandiko mpimbano.
Rwemeje ko agizwe umwere ruhita rutegeka ko ahita arekurwa n’amagarama aherera mu isanduku ya Leta.
Padiri Habimfura Jean Baptiste yatawe muri yombi mu kwezi kwa Gashyantare 2021, kugeza ubu yari afungiye muri Gereza ya Muhanga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
Ariko se aba ba Padiri bahora bagirwa abere,nibyo koko?Cyangwa ni imbaraga na ruswa bibyihishe inyuma?Ni gute umwana yafata icyemezo cyo kubeshyera umuntu ukomeye nka Padiri?Birazwi ko abantu boroheje iyo bareze mu nkiko akenshi abakomeye babarusha imbaraga.
Ibi biraba mu Rwanda nyamara mu Burayi na Amerika bashinja ibihumbi byinshi by’abapadiri icyaha cy’ubusambanyi.
Nshyimye Imana kuko ibi byaha byitwa ibyo gufata ku ngufu birimo imipango yo gushakiramo cash n’urwango byinshi.Ariko I Muhanga ho birarenze nibutse ya nkuru ya Gitifu ngo wafashe indaya yo mu kabari puuuuu.umwanda mubiii.Umuntu arakwanga CG yashaka kugukuramo cash akagptangira ibyo bitsina Leta yihaye gushyira imbere .
Ariko rero nababantu bahora barega abandi ibyaha bihimbano nabo bejye bakurikiranwe ninkiko.Bimaze kurenga igipimo.