Abubatse isoko rishyashya i Muhanga bavuga ko bagiye kwimura abacururizaga mu isoko rishaje, umuryango umwe ngo uzajya ukodeshwa Frw 200, 000 abacuruzi bafite impungenge kuri ayo mafaranga.

Hasigaye iminsi mike ngo isoko rishyashya ritangire gukoreshwa, abaryubatse bavuga ko bagiye kuzamura ibiciro ku bazarikoreramo.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvénal avuga ko batangiye gukorana ibiganiro na Komite y’isoko bayitegura kugira ngo babwire abacuruzi ko iminsi igeze yo kwimukira mu isoko rishya.
Kimonyo yavuze ko hari imiryango abacuruzi bazajya bishyura Frw 200, 000 ku kwezi.
Yagize ati: ”Twatangiye gukora urutonde rurebana n’ubushobozi bwa buri mucuruzi, ari na byo tuzaheraho mu biciro bishya duteganya ko bazishyura.”
Yavuze ko bazareba niba abacuruzi 6 bazajya basangira umuryango umwe kugira ngo byorohere buri wese kwishyura.
Uwamahoro Clarisse avuga ko asanzwe yishyura Frw 8 000 ku kwezi, akavuga ko ubwo bukode bwa Frw 200, 000 atabubona keretse bamanuye ibiciro bikajyana n’urwego rw’ubushobozi buri mucuruzi afite.
Ati: ”Abenshi mu isoko rishaje bishyura ibihumbi 8Frw kubishyuza ibihumbi 200Frw ni ukubashyira mu gihombo kinini.”
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Ndagijimana Evariste yabwiye Umuseke ko abafite imicungire y’isoko mu nshingano zabo bakwiriye kudohora kuko bitumvikana kubona umucuruzi wishyuraga ibihumbi bitageze ku 10, asabwe kwishyura ibihumbi 200 cyangwa ibihumbi 150 ku kwezi.
Ati: ”Nibatwaka ayo mafaranga ntayo tuzabona, nubwo kwimukira mu isoko rishya ari ngombwa.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, avuga ko batakwemera ko umucuruzi akora ahomba, ariko akavuga ko ku rundi ruhande bakwiriye kureba amafaranga yashowe mu iyubakwa ry’isoko rishya.
Ati: ”Mbere y’uko bimukira mu isoko rishya, tuzabanza dukorane ibiganiro na Komite y’isoko kugira ngo tunoze ibiciro.”
Abacururizaga mu isoko rishaje barenga 2000, gusa abishyuraga amafaranga menshi batangaga ibihumbi 15 cyangwa ibihumbi 20Frw ku kwezi.
Isoko rishya ryuzuye ritwaye miliyari 2Frw arenga.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
Abenshi bazasubira mu muhanda.Izi n’ingaruka zo gushora imari ugashaka guhita wunguka. Umuntu yagaruza miliyari 2 ako kanya koko!Ntiwatera itunda ngo nibucya uhite usarura!Wapi!!
Mfashe uyu mwanya Nshimire Mayor wacu ukomeje guteza imbere muhanga yacu ngenda KAYITARE uritwari urebye imyaka iri isoko rimaze ryarananiranye kuba ryuzuye nubudasa bwawe kuko wajye urwanya iki????? wimika umuco wokurwanya imikorere yose inganisha kuri ruswa, icyenewabo ikindi ntazibagirwa nuburyo waciye akarengane. ibisambo byaribyenda kutumara warakoze mubyeyi abaturage turagukunda cyane????????
uyu Mayor uriho ushakishiriza amanota yaba yarashoyemo angahe ye kugirirango imirimo y’ubwubatsi yihutishwe<?
Mureke uriya ninjiji yaho ntazi nuko isoko ryunatswe ntazi abashoramari baririmo, ubanza akekako na mayor yaba arimo!!
Arikose badakabije baraka 200 baziko rieiya soko riri kigali cg muri muhanga?
Na 50 yabari akayabo ntabwo bazayibonera