Muhanga: Komite Nyobozi nshya ya PSF yahawe umukoro

Komite nshya ya PSF Muhanga

Komite Nyobozi nshya y’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga yasabwe gushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu nganda no mu bwikorezi.

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabisabye ubwo hari hamaze gutorwa abagize Komite ya PSF ku rwego rw’Akarere.

Yashimiye abikorera ku ntambwe bagezeho mu kubaka ibikorwaremezo, birimo inyubako zigeretse mu Mujyi wa Muhanga.

Gusa yavuze ko abikorera usanga babyiganira mu Mujyi, mu gihe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, no mu bwikorezi umubare w’abahashora imari ukiri hasi.

Meya Kayitare yongeraho ko no mu cyanya cy’inganda higanjemo abikorera badatuye i Muhanga.

Yagize ati: “Nimwe muha abaturage benshi akazi; uruhare rwanyu mu iterambere ry’Akarere n’Igihugu turaruzi, turabasaba gushora imari mu bice by’icyaro, mu nganda, mu mabuye y’agaciro no mu bwikorezi.”

Yabasabye abikorera kureka gukomeza guhanga amaso Umujyi gusa, ahubwo bakibuka ko no mu Cyaro hakenewe ibikorwaremezo bihateza imbere.

Perezida mushya w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Nyirishema Félix, yabwiye UMUSEKE ko ibyo basabwe bifite ishingiro kandi bagiye kubinoza mu nama n’ibiganiro bazagirana n’ubuyobozi.

Ati: “Kwerekwa ahari amahirwe no kugirwa inama ni igikorwa cy’ingenzi tutagomba gukerensa.”

Yavuze ko aho bagaragajwe hari amahirwe, nibahashora imari bazabona inyungu zifatika, kandi ashimangira ko ibyo basabwe bitazabagora kuko hari byinshi Komite Nyobozi icyuye igihe n’Akarere bamaze kubaka.

Uwizeyimana Adelphine watorewe mu bagize Inama Nkemurampaka ya PSF, yavuze ko asanzwe yarashoye imari mu bikorwa by’ubuzima mu Mujyi wa Muhanga, akavuga ko ari byo ateganya kwegereza ibice by’icyaro.

Ati: “Mu mpanuro yaduhaye harimo no gutanga akazi; numva ngomba guha abantu benshi imirimo, cyane mu batuye ibice by’icyaro.”

Komite Nyobozi y’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga irangajwe imbere na Perezida Nyirishema, Visi Perezida wa mbere Nzayisenga Desiré na Visi Perezida wa kabiri Niyonsaba Marthe.

Hakaba hatowe n’abandi bikorera 7 bari mu Nama Nkemurampaka bazayobora PSF muri manda y’imyaka 5.

Komite nshya y’Abagize Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga
Meya Kayitare Jacqueline na Visi Meya Bizimana hamwe na Komite ya PSF icyuye igihe.
Bamwe mu bagize Itora muri PSF
Umuhuzabikorwa wa PSF mu Ntara y’Amajyepfo Mugunga Jean Baptiste
Abagize Komite Nkemurampaka nshya

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *