Mu muganda ngarukakwezi wabereye mu Murenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga, Depite Jeanne d’Arc na Meya Kayitare Jacqueline batangiye ubutumwa bw’ingenzi bwibanze ku buzima bw’abaturage.
Igikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere cyabereye mu Kagari ka Ngarama, mu Murenge wa Kabacuzi.
Yavuze ko abaturage bagomba gushyira imbaraga n’umutima mu gikorwa cyo kwizigamira kugira ngo batazasa banduranya.
Yihanangirije bamwe mu babyeyi batita ku bana babo, aho bamwe bataye ishuri abandi bakabura indyo yuzuye.
Kayitare yibukije abaturage ko bakwiriye kwita ku mutekano w’abana babo bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakareba bibibafitiye akamaro.
Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo, kuko adindiza iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.
Depite Jeanne D’Arc Debonheur wari kumwe na Hon Nzamwita Déogratias bifatanije n’abaturage ba Kabacuzi mu muganda, bagaragaza ko ababyeyi bagomba kwita ku ifunguro ry’abana mu mashuri.
Yagize ati: “Gutanga umusanzu wanyu ku ifunguro abana bafatira ku ishuri ugomba guherekezwa no gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mukabarinda no kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.”
Usibye ubutumwa butandukanye bwahawe abaturage, muri uyu muganda abawitabiriye baharuye umuhanda ureshya na Km 1,24, batunganya imirwanyasuri ku buso bwa hegitari 23,5, hasanwa amateme arenga 30, haterwa ibiti 3.000, banasiba imyobo 5 yacukuwemo amabuye y’agaciro.






MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.
