Muhanga: Bahawe ubutumwa bw’ingenzi ku mibereho isobanutse

Abaturage bitabiriye umuganda ku bwinshi

Mu muganda ngarukakwezi wabereye mu Murenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga, Depite Jeanne d’Arc na Meya Kayitare Jacqueline batangiye ubutumwa bw’ingenzi bwibanze ku buzima bw’abaturage.

Igikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere cyabereye mu Kagari ka Ngarama, mu Murenge wa Kabacuzi.

Meya Kayitare Jacqueline yasabye abaturage gukunda umurimo kuko ariwo soko y’iterambere rirambye.

Yavuze ko abaturage bagomba gushyira imbaraga n’umutima mu gikorwa cyo kwizigamira kugira ngo batazasa banduranya.

Yihanangirije bamwe mu babyeyi batita ku bana babo, aho bamwe bataye ishuri abandi bakabura indyo yuzuye.

Yagize ati: “Ndabasaba kujyana abana bose mu mashuri no kwita ku mirire n’imikurire y’abana bato.”

Kayitare yibukije abaturage ko bakwiriye kwita ku mutekano w’abana babo bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakareba bibibafitiye akamaro.

Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo, kuko adindiza iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.

Depite Jeanne D’Arc Debonheur wari kumwe na Hon Nzamwita Déogratias bifatanije n’abaturage ba Kabacuzi mu muganda, bagaragaza ko ababyeyi bagomba kwita ku ifunguro ry’abana mu mashuri.

Yagize ati: “Gutanga umusanzu wanyu ku ifunguro abana bafatira ku ishuri ugomba guherekezwa no gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mukabarinda no kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.”

Usibye ubutumwa butandukanye bwahawe abaturage, muri uyu muganda abawitabiriye baharuye umuhanda ureshya na Km 1,24, batunganya imirwanyasuri ku buso bwa hegitari 23,5, hasanwa amateme arenga 30, haterwa ibiti 3.000, banasiba imyobo 5 yacukuwemo amabuye y’agaciro.

Abayobozi n’abaturage baharuye imihanda uresha na Km 1,24
Hatunganijwe imirwanyasuri ku buso bwa hegitari 23,5.
Abaturage bitabiriye umuganda ku bwinshi
Meya Kayitare yasabye abaturage gukunda Umurimo no kwizigamira
Abayobozi n’abaturage babanje gucinya akadiho
Depite Jeanne D’Arc na mugenzi we Hon Nzamwita Déogratias bifatanije n’abatuye Umurenge wa Kabacuzi mu gikorwa cy’Umuganda.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *