Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabingo, mu Kagari ka Nganzo mu Murenge wa Muhanga, bavugaga ko bashonje, bahawe ibiryo.

Imiryango 16 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bavugaga ko inzara ibamereye nabi , Akarere kabahaye ibiro 200 by’ibiribwa.
Iyi Miryango 16 yatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo, mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2021, yabwiye UMUSEKE ko yatujwe ahantu heza, ariko ikaba idafite amasambu cyangwa ahantu ishobora kororera amatungo.
Mukakigeri Jeanne avuga ko yishimira ubufasha bahawe, ariko akifuza ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye , Ubuyobozi bwabashakira ibisigara bya Leta bahingamo, bakanashyirwa muri gahunda ya Girinka.
Yagize ati:”Duhawe aho duhinga, tukanorozwa ntabwo twakongera kubera Leta umutwaro twabaho kimwe n’abandi baturage.”
Mukakigeri yifuje kandi ko inzu bubakiwe na Leta, zabandikwaho kugira ngo bazajye bazitangaho ingwate muri banki bahabwe inguzanyo zibateza imbere.
Umunyamabanga Nshingwakorwa w’Umurenge wa Muhanga Karamuka John avuga ko ikibazo cyihutirwa babanje gukemura ari uguha iyo Miryango ibiribwa, akavuga ko hari bamwe muri aba bafite amasambu aho bari basanzwe batuye.
Ati ”Turimo gushaka uko bahinga amasambu yabo mu buryo bwa kijyambere bunganiwe na Leta.”
Karamuka yavuze ko abafite amasambu hafi, bazafashwa korora amatungo magufi bahereye ku bworozi bw’inkoko nkuko abihamya.
Mu Nkuru yabanjirije iyi, Umunyamakuru w’UMUSEKE icyo gihe, yasanze ufite ibiro byinshi muri stock, afite ibiro 2 by’ibirayi.
Icyo gihe kandi, abo baturage bavuze ko hari ababwirirwa bagahitamo kurya nijoro gusa.
Buri Muryango wahabwaga ibiro 12 by’umuceri, ibishyimbo, ifu ya kawunga ndetse n’ibikoresho by’isuku.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/muhanga-abatuye-umudugudu-wa-kabingo-barataka-inzara.html


Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
Babashakire ibyo bisigara, mu bishanga, i musozi, yewe no mu nkuka bashobora kuhashyira ubworozi (inkoko, inkwavu, utumasa ) maze bakorora; Ikiraro cyaba kimwe ariko buri wese akaba afitemo amatungo ye. Ndanga ibyo gufatanya amatungo kuko barasigana zigapfa. Bafatanya ibiraro, abakozi, no gushaka ibiryo yewe nabyo babifatanya. Hari ikoranabuhanga riri muri RAB, aho bafata ibisigazwa by’ibihingwa: ibigorigori, ibicericeri maze bikabyazwamo ibiryo by’amatungo(inka ); Ku nkoko n’inkwavu bafite ukuntu bazihingira mu nzu zabugenewe, arizo bita (hydroponique) maze ubwatsi buvuyemo bugahabwa amatungo. Kandi basarura buri minsi 7. Ku nkwavu rwose ndetse n’inkoko byabafasha. Urumva, baroye SASU, ntabindi biryo byo mu nganda bagura. Bazishakira ibisigazwa bisanzwe. MUZABABARIZE MURI RAB, hari ahandi bagiye babikora, ababishinzwe bazahasure maze murebe uko mwabikora n’ahandi hari bene iyi midugudu ya 4 in 1. Rwose bene ibi bibazo ni urukoza soni. MUHAGURUKE. Amazu mube muretse kuyabandikaho, niba ari ingwate za banki bashaka, ntibyakunda. Umuntu udafite aho ahinga, udafite icyo akora kinjiza amafaranga yashobora inguzanyo gute? Mugende buhoro, Mubanze mubafashe babone icyo gukora. Naho ubundi BANKI yaziteza kandi uwaza wese yayigura. Ese ubundi ko ari 4 in 1 bayitangaho ingwate gute? M U K O M E R E.