Muhadjiri Hakizimana yatandukanye na Police FC

Nyuma yo gutakaza umwanya uhoraho wo gukina, Hakizimana Muhadjiri ukina hagati mu kibuga, yatandukanye na Police FC yari amazemo imyaka ine.

Ni inkuru yamenyekanye ku manywa yo kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira 2025. Amakuru ahamya ko Muhadjiri yanamaze guhabwa ibikubiye mu masezerano bagiranye byose, ubundi bagatandukana.

Hakizimana wari umaze imyaka ine muri Police FC, yemereye UMUSEKE ko aya makuru ari ukuri. Ati “Yego sinkiri umukinnyi wa Police FC. Twamaze gutandukana.”

Aya makuru kandi yashimangiwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, CIP, Umutoni Claudette. Ati “Yego twatandukanye.”

Ni umusore wari umaze iminsi atabona umwanya wo gukina, ndetse iyi kipe iherutse kugura Manishimwe Djabel ukina hagati ashyira imipira ba rutahizamu ahazwi nko ku 10 hakinaga Muhadjiri.

Kugeza ubu nta bwo haramenyekana aho uyu musore azakomereza akazi, cyane ko haciye igihe gito habayeho uku gutandukana.

Mu makipe yakiniye, harimo Etincelles FC y’iwabo i Rubavu, AS Kigali, APR FC, Mukura VS na Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yakiniye mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Muhadjiri ntakiri umukinnyi wa Police FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *