Ubwo hasozwaga Igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa ‘Ramadhan’ cy’Abayisilamu mu Rwanda, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa, yasabye Abayisilamu gukomeza kubungabunga Ubumwe bwa bo no kudasuira mu bidashimisha Imana.
Kuri uyu Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe n’abo ku Isi yose basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, aho bari bamaze iminsi 30 biyiriza ubusa banasenga ndetse bakora ibikorwa byinshi byo kwiyegereza Imana, basabwa gukomeza gukora ibikorwa byiza no kwirinda gusubira mu bibi bari bararetse.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa, yasabye Abayisilamu kunga no kubungabunga Ubumwe, gushyira hamwe no kwirinda kwicamo ibice ahubwo bakarushaho gusenyera umugozi umwe mu gukora ibikorwa byiza biganisha ku iterambere.
Ati “Ubumwe bwacu ni inkingi ikomeye izadushoboza kugera kuri byinshi mu iterambere rirambye.”
Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Eid Al-Fitri wo gusoza igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, abayisilamu bahurira hamwe mu isengesho ryitwa Eid Al-Fitr, mbere yo gusabana mu miryango.
Isengesho ryo ku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa 20 Werurwe 2026, ryabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, riyoborwa na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa.
Ikindi cyatangajwe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, RMC, ni uko muri uku kwezi uyu Muryango wakusanyije arenga miliyoni 38 Frw yakoreshejwe mu kugurira abayisilamu batishoboye ibyo kurya ku munsi w’Ilayidi.
Binyuze muri ubu bufasha bwatanzwe, RMC yavuze ko hatanzwe toni ibihumbi 20 z’umuceri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sibomana Salimu, yagaragaje ko n’ubwo hasojwe igisibo, abayisilamu bakwiye gukomeza kwiyegereza Imana.
Uyu muyobozi yakomeje yibutsa ko ibikorwa bitegura umutambagiro mutagatifu uzabera muri Arabie Saoudité birimbanyije, ndetse abayisilamu bagera kuri 65 bazahaguruka mu Rwanda.
Yavuze kandi ko urwo rugendo ruzakorwa mu kwezi kwa Gicurasi, aho abazagenda bazahaguruka mu Rwanda berekeza muri Arabie Saoudité nta yindi nzira banyuzemo.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Moussa Sindayigaya, yongeye kandi gusaba abayisilamu basoje igisibo cya ‘Ramadhan’ gukomeza kurangwa no gukora ibikorwa byiza ntibirangirire muri iki gisibo gusa.
Ati “Kuba tugisoje nta bwo tugomba guhagarika ibikorwa byiza, ntitugomba guhagarika gusenga, gufasha abatishoboye, ahubwo umunyabwenge agikuramo imbaraga.”
Yakomeje ati “Ibikorwa byiza ni ibikorwa bikomeza, nta bwo ari ibikorwa bihagararira aho ngaho. Kabone n’ubwo byaba ari bike ariko bigakorwa mu buryo buhoraho.”
Mufti yakomeje asaba abayisilamu kwirinda ibyaha ahubwo bagakomeza kurangwa n’imyitwarire myiza ikwiriye abayisilamu b’ukuri.
Ati “Icyo dusabwa ni ukwirinda gusubira mu byaha, no kuzirikana ko Imana nyagasani tugomba kuyigaragira. Umunyagihombo uruta abandi ni wa wundi wiyiriza ubusa ukwezi kose kwa Ramadhan ariko kwarangira agasubira mu byaha. Ntacyo byaba bimaze kugaragira Imana ukwezi kumwe ariko mu mezi 11 ugasubira mu byaha.”
Uyu muyobozi yakomeje agaragariza abayisilamu bo mu Rwanda ko bakwiye gushimira Imana ku ngabire y’Umutekano yahaye Abanyarwanda n’ubuyobozi bwiza buyigiramo uruhare cyane ko abayisilamu bo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati basoje ukwezi kwa Ramadhan badafite umutekano kubera intambara Amerika yagabye ku gihugu cya Iran.
Ati “Amahoro ni yo atuma Ubukungu buboneka, ni nayo atuma iyo bwabonetse buturyohera. Ni ahacu ho gushimira Imana.”
Igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, ni igihe gifasha abayisilamu kwegera Imana cyane, bakoramo ibikorwa byinshi byiza birimo kwiyiriza ubusa no gusangira n’abatishoboye n’ibindi bibegereza Imana.







UMUSEKE.RW
