Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 zatangeje ko ubwandu bw’icyorezo bukiri hejuru ari na yo mpamvu gahunda ya Guma mu rugo yongeweho iminsi itanu izageza tariki 31 Nyakanga 2021, abantu bose basabwe kubahira ingamba zafashwe kugira ngo harebwe uko virusi igabanuka mu bantu.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Nyakanga 2021, nibwo Guverinoma yafashe icyemezo cyo kongeraho iminsi itanu ku icumi ya Guma mu Rugo izarangira kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga muri Kigali n’Uturere umunani.
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko mu byashingiweho hongerwaho iminsi 5 ari imibare yavuye mu isuzuma rusange ryakozwe aho mu Tugari twakorewemo isuzuma tumwe turi hagati ya 5% na 10% by’ubwandu bwa Covid-19.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije yasabye abantu kureka imyitwarire bagifite ituma ubwandu bukomeza kwiyongera.
Ati “Abantu ntibubahiriza amabwiriza, Guma mu rugo yahindutse ubusabane mu Isibo, barava mu gitondo bakina amakarita bakageza nimugoroba batanambaye agapfukamuna, Guma mu rugo bumve ko ari Guma mu rugo kuko nibatabyubahiriza bazatugumisha mu bibazo. Hari icyizere ko mu minsi itanu yashyizweho abantu nibubahiriza amabwiriza ibintu birashoboka nk’uko aho bayubahirije uko bikwiye byagaragaye.”
Dr Ngamije yakomeje avuga ko batafungura ngo baramire ubukungu kuko bishobora gutuma umubare w’abarwayi urenga ubushobozi bw’ibitaro.
Ati “Ntabwo twafungura ngo turengere ubukungu, turamire n’ibikorwa biteza imbere abantu ku giti cyabo, kuko byatuma imibare y’abarwayi irenga ubushobozi bw’ibitaro, mwarabibonye ahandi abarwayi bandagaye ahantu hose mu bitaro babuze ababitaho, umwuka wo guhumeka wabaye ikibazo. Sinkeka ko hari Umunyarwanda wakifuza ko iyo sura mbi iba ku gihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ko Umujyi wa Kigali ari ingenzi, bityo ubwandu nibugabanuka, ahandi ingamba byakoroha koroshywa, kuko byoroha gufata ingamba zitabangamiye benshi. Asaba abari muri Guma mu rugo n’abatari muri guma mu rugo gukomeza kwitararika mu gihe inkingo zitegerejwe zitaraboneka.
Mu Rwanda hatahuwe virusi ya Corona itarabonerwa izina…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije yagaragaje ko mu Rwanda hari ubwoko butandatu bwa Coronavirus nka Delta n’izindi, yongeraho ko hari indi virusi kugeza ubu itazwi nk’uko bigaragara mu bipimo byafashwe, kuko uwapimwaga nyuma harebwaga ubwoko bwa virusi afite.
Mu turere 8 turi muri Guma mu Rugo, Rwamagana, Kamonyi, Burera na Nyagatare nitwo tuza ku isonga mu kugira abantu benshi banduye Covid-19, aho ubwandu buri ku kigero cya 5%.
Akarere ka Rubavu niko kagaragaza ko imibare y’abandura yagabanutse.
Imibare y’ibipimo byafashwe mu buryo bwa rusange (Mass testing), mu gihe cy’Icyumweru Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani turi muri Guma mu rugo, igaragaza ko mu Karere ka Rwamagana, abari bateganyijwe gupimwa bari 21 504, mu gihe abapimwe ari 21 524, abasanzwe baranduye ni 1 275 bari ku ijanisha 5.9%.
Muri Kamonyi abari gupimwa ni 23 359, abapimwe ni 23 365, abanduye bagera ku 1 302, bakaba bari ku ijanisha rya 5.65%.
Mu Karere ka Burera abari gupimwa ni 23 090, abapimwe ni 17 840, abanduye ni 963, bakaba bari ku ijanisha rya 5.4%. Nyagatare abari gupimwa ni 31 959, abapimwe ni 32 442, abanduye 1 668, bari ku ijanisha rya 5.1%.
Naho mu Karere ka Gicumbi, abagombaga gupimwa ni 27 140, abapimwe ni 26 256, abanduye ni 1 108, ijanisha ni 4.2%. Musanze abagombaga gupimwa bari 26 264, abapimwe ni 17 679, abasanzwe baranduye ni 701, ijanisha rya 4.0% .
Mu Karere ka Rutsiro, abagombaga gupimwa ni 22 272, abapimwe ni 22 518, abanduye 622, ijanisha 2.8% naho mu Karere ka Rubavu, abagombaga gupimwa ni 27 692, abapimwe ni 27 331, abanduye ni 461, ijanisha 1.7%.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW
Ngaho re!Sibwo mu Rwanda havumbuwe Epsilon nyuma ya Delta yo mu Buhinde!!! KORONA ikajije umurego.Muribonera ko ibibera mu isi biteye ubwoba nkuko bible yahanuye ko uko bizagenda mu minsi y’imperuka.Benshi baravuga ngo niko byahoze kuva na kera.Baribeshya cyane.Ni ryali “mu bihugu byose kandi icyarimwe” hapfuye abantu bicwa n’indwara imwe kandi ku bwinshi?Ni ryari imiriro itazima,imyuzure ikomeye,Imiyaga idasanzwe byaziye icyarimwe kandi henshi ku isi?Ni ryari isi yagize ubushyuhe burenga 50 degrees Celsius kandi henshi ku isi?Nta na rimwe.Tujye twemera ko Imperuka yegereje kandi izaza ikarimbura abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,hamwe n’abibera mu by’isi gusa ntibashake Imana nkuko bible ivuga.Tujye twibuka ibyabaye mu minsi ya Nowa.Abali batuye isi bose bararimbutse (millions nyinshi) harokoka Nowa n’abandi bantu 7 gusa.Ni Yesu ubwe wavuze iyo nkuru.
Mwa Bayehova mwe niba isi yanyu yararangiye mwakwiyahuye mukayivaho vuba, mugaha amahoro abagiharanira ko iba nziza kurushaho? Izi nonsense zanyu turazirambiwe.
@ Bajinya,menya ko kuva isi yabaho,ntacyo abantu batakoze ngo isi ibe nziza.Ariko byarabananiye.Ahubwo irushaho kuba mbi.Niyo mpamvu Imana yashyizeho “umunsi w’Imperuka” nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo.Nibwo buzakuraho ibibazo byose bili ku isi,harimo n’Urupfu.Kuba wowe wita Ijambo ry’Imana ngo ni “nonsense”,urimo kwicira urubanza utabizi rw’abantu nkawe batazaba mu isi nshya dutegereje izaba paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13.Byaba byiza uhindutse nawe ugashaka Imana hakiri kare.
Kubera iki dufite ikibazo cyo ku jeneraliza (generalisation) mu bintu byose kuburyo wagira ngo ni umuco, ku buryo no mu byemezo bifatwa usanga icyo kibazo cyo gushyira ibintu mu gatebo kamwe gihari. Simpakanye ko abantu (bakeya) birirwa bazerera mu ma sibo, ariko se scientifically speaking, urugero rw’abirirwa bakina amakarita niyo argument iri logic yo kwerekana ko abantu batubahiriza amabwiriza. Ariko navuze ko n’amategeko 10 y’Imana twananiwe kuyubahiriza kandi bavuga ko kutayubahiriza bizatuma turimbuka. None amabwiriza yo kwirinda Corona kuba hagira abayarengaho byatuma abayakurikiza babizira (baba victims). Ibi bintu byo kwirinda Corona nibidahabwa abantu bari apolitical (badafite aho bahuriye na politike) bizatugora kuva muri iki kibazo twemye. Si ngaha aho nibereye.
Abafite ubushobozi,dukangurire abanyarwanda kudafata urukingo rwabakoloni bacu,cyane cyane abarushinze bakibaruka,n’abato bagifite muli gahunda kurwubaka.Byaba ngombwa bagahunga.
Ko kugeza uyu munsi u Rwanda rudafite ubushobozi bwo gukora sequencage genetique ya za virus, iyo nshya itazwi yavumbuwe hakoreshejwe ubuhe buryo?
Hari abatangiye guhwihwisa ko ku isi hari ababingwa barangije gupanga uko abatuye isi bajya bagura inkingo z’amavirusi nka Corona n’izindi zizaza umwaka ku wundi, nk’uko tugura antivirus za computers, cyangwa nk’uko umuhinzi wibikiraga imbuto cyera ubu asigaye ajya kuzigura buri mwaka ku bazikora bashinze comptoirs de vente hose ku isi bemeza ko imbuto zabaye umwihariko wabo ku buryo bwemewe n’amategeko! Iyo abatewe inkingo ebyiri batangiye kubabwira ko babona hakenewe n’urwa gatatu, hakaba hatangiye gusohoka ubushakashatsi buvuga ko uwatewe urikingo rw’ubwoko bumwe akwiye kongeraho n’urundi rw’ubundi bwoko… Nous sommes les dindons de la farce! Ntimuzatangare uyu Ngamije mubonye abaye multimilliardaire ku buryo bwihuse. Ariho arakorera za industries pharmaceutiques akazi keza cyane.
Kino gihugu wagira ngo gisigaye kiyobowe na Minister Ngamije na ACP Kabera!! Ni gute Minister w’ubuvuzi (noye kubyita ubuzima ni bigari cyane) aza kutubwira ibirebana n’ubukungu ku birebana na COVID aho kutubwira ibirebana n’ubuvuzi ashinzwe? Harimo iterabwoba na chantage byihishe inyuma y’ubugiraneza. Iyo Leta ihangayikiye ubuzima bwacu kurusha twebwe ubwacu, ikabikora ihitamo kutwicisha inzara ngo tuticwa na COVID19… Something is wrong somewhere!! Ukunze umwana kurusha nyina…