Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, MONUSCO zasohoye itangazo ryo gushimira umusanzu ingabo za Africa y’Epfo zatanze muri Congo.
Nibura abasirikare barenga 700 ba Africa y’Epfo bazasubira iwabo bitarenze uyu mwaka.
MONUSCO ku Cyumweru tariki 8 Gashyantare, 2026 yavuze ko icyemezo cyafashwe na Africa y’Epfo yakimenyeshejwe n’ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) ko icyo gihugu kigiye gucyura ingabo zacyo zari zisigaye muri Congo.
Itangazo rya MONUSCO ririmo gushimira Guverinoma ya Africa y’Epfo n’abaturage b’icyo gihugu kubera uruhare rwabo rukomeye bagaragaje mu gihe gishize mu butumwa mpuzamahanga bwo kugarura amahoro, by’umwihariko uruhare rw’ingabo za Africa y’Epfo mu gutuma ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Congo bugera ku ntego yabwo.
MONUSCO yanahaye agaciro abasirikare ba Africa y’Epfo bapfiriye mu butumwa barimo, ivuga ko bagwanye ibendera ryo kugarura amahoro kandi yubaha ibitambo byabo.
MONUSCO ivuga ko itegereje ko Africa y’Epfo izakomeza gukorana na yo mu bikorwa bindi byagutse byo gushaka amahoro harimo kubakira ku masomo yabonye, no gushyigikira izindi nzira zigamije kuzana amahoro n’umutekano urambye.
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo aherutse kubwira Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres ko umwanzuro wo gucyura ingabo z’igihugu cye ushingiye ku kunoza imikoreshereze y’umutungo w’ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF), no kubungabunga ingengo y’imari.
Hashize imyaka igera kuri 27 Afurika y’Epfo ifasha mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ifite abasirikare barenga 700. Izo ngabo n’izindi zihari ntacyo zamaze kigaragara kuko imitwe yitwaje intwaro yakomeje kuvuka mu burasirazuba bwa Congo, n’intambara z’urudaca zakomeje kuba umusubizo.
Mu mpera za 2025 MONUSCO imaze imyaka myinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongerewe manda izageza mu Kuboza, 2026.
UMUSEKE.RW
