Mohamed Salah yasezeye kuri Liverpool

Nyuma y’imyaka isaga 10 ari muri Liverpool, umunya-Misiri, Mohamed Salah yamaze gutangaza ko atazakomezanya n’iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino 2026-27.

Mu mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Werurwe 2026, inkuru ikomeje kugarukwaho ku Mugabane w’i Burayi, ni iya Mohamed Salah wamaze gutangaza ko atazakomezanya na Liverpool.

Iyi nkuru yamenyekanye ubwo yemezwaga n’uyu munya-Misiri, wabwiye itangazamakuru ko ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye, atazakomezanya na Liverpool.

Salah yagize ati “Kugenda si ikintu cyoroshye. Mwampaye byinshi byiza mu buzima bwanjye. Nzahora ndi umwe muri mwe. Iyi kipe izahora ari mu rugo kuri njye n’umuryango wanjye.”

“Mwarakoze ku bwa buri kimwe. Ku bwanyu, sinzagenda njyenyine.”

Mo Salah yakomeje avuga ko azakomeza kuzirikana byinshi yatwaranye n’ikipe mu myaka isaga 10 ayimazemo.

Ati “Twatwaye ibikombe by’ingenzi. Twabanye mu bihe bikomeye mu buzima bwacu. Ndifuza gushimira buri umwe uri muri iyi kipe, by’umwihariko bagenzi banjye yaba abagiye n’abahari ubu ndetse n’abafana.”

“Ntabwo mfite amagambo ahagije yo kuvuga. Inkunga mwanyeretse mu bihe byiza mu buzima bwanjye, byanshoboje guca mu bikomeye, ni ikintu ntazibagirwa kandi nzagumana mu iteka.”

Uyu munya-Misiri yakomeje agaragaza ko Liverpool yahungukiye byinshi azahora yibuka ndetse adateze na rimwe kuzibagirwa.

Ati “Liverpool si ikipe y’umupira w’amaguru gusa, ahubwo ni urukundo, ni amateka utasobanurira buri umwe utagize uyu muryango.”

Abajijwe aho umukinnyi we yaba agiye kwerekeza, Ramy Abbas ushinzwe gushakira akazi uyu mukinnyi, yasubije nawe atahazi.

Ati “Ntabwo tuzi aho Mohamed azakina mu mwaka utaha w’imikino. Ibi birasobanura ko ntawe uhazi.”

Mohamed n’ubwo aho azerekeza hataratangazwa, haravugwa amakipe yo muri Arabie Saoudité. Amasezerano y’uyu mukinnyi, yagombaga kuzarangira muri Kamena 2027.

Mu mikino 455 Salah yakiniye Liverpool, yayitsindiye ibitego 255 anatanga imipira 122 yavuyemo ibindi bitego [assists].

Yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona y’u Bwongereza, kimwe cya UEFA Champions League, kimwe cy’Isi cy’amakipe [Coupe du Monde des clubs] na Super Coupe y’i Burayi [Super Coupe de l’UEFA].

Ari kumwe n’iyi kipe kandi, yayifashije kwegukana ibikombe birimo icya FA Cup, Calabao Cup na Community Shield.

Yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona y’u Bwongereza, kimwe cya UEFA Champions League, kimwe cy’Isi cy’amakipe [Coupe du Monde des clubs] na Super Coupe y’i Burayi [Super Coupe de l’UEFA].

Ari kumwe n’iyi kipe kandi, yayifashije kwegukana ibikombe birimo icya FA Cup, Calabao Cup na Community Shield.

Mu myaka amaze muri iyi kipe, yabaye umukinnyi umwe rukumbi wayo wayitsindiye ibitego 20 kuzamura mu myaka umunani ishize yikurikiranya.

Ni we mukinnyi umaze gutsindira ibitego byinshi Liverpool mu mateka yayo muri Shampiyona y’u Bwongereza.

Yakoze amateka yo gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona nk’umunyamahanga. Yatsindiye ikipe ibitego byinshi muri UEFA Champions League.

Mohamed Salah yamaze gutangaza ko atazakomezanya na Liverpool
Yegukanye ibikombe bibiri bya Shampiyona
Yashimiye abafana
Yavuze ko azahora akunda Liverpool

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *