Miss Grace Bahati yakoze ubukwe na Pacifique, baririmbirwa na Meddy na The Ben

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Miss w’u Rwanda 2009, Bahati Grace, yarushinze na Murekezi Pacifique, mu birori byakataraboneka byitabiriwe n’ibyamamare binyuranye birimo Meddy, Mimi, Ally Soudy, Ernesto Ugeziwe, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukund Elsa, Miss Kayibanda Aurore n’abandi.

                                                      Murekezi Pacifique ateruye Miss Bahati Grace

Mu bukwe bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye, abazungu n’abirabura, Miss Grace Bahati yasezeranye kubana akaramata na Murekezi Pacifique.

Ubu bukwe bukaba buri mu bwari butegerejwe na benshi, kubera amateka maremare Grace afite mu myidagaduro nyarwanda, by’umwihariko nk’umwe mu bakobwa babashije gutinyuka mu myaka yaza 2009, bakabasha kwitabira irushanwa ry’ubwiza.

Ubu bukwe bukaba bwitabiriwe n’ibyamamare binyuranye birimo abahanzi, abanyamakuru, ba nyampinga n’abandi banyuranye bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro.

Harimo Meddy wari wambaye ikote ry’umutuku, n’umugore we Mimi wari wambaye ikanzu y’umukara werurutse.

Ally Soudy wari wambaye ikote ry’umukara, Ernesto ugeziwe wari wambaye irijya gusa nk’icyatsi cyerurutse.

Harimo kandi ba nyampinga bahagarariye abandi aribo Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa na Miss Kayibanda Aurore.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Share This Article
1 Comment
  • Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’abo twashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *