Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko ikibazo cy’amashanyarazi cyari kuri Kigali Pelé Stadimu cyakemutse ndetse abahazarebera imikino ya FIFA Series 2026 nta kibazo bazagira.
Uko iminsi ishira, ni ko imyiteguro yo kwakira imikino mpuzamahanga ya FIFA Series 2026, ikomeza gukorwa.
Mu gihe habura iminsi itanu ngo i Kigali habere iyi mikino, impungenge ni nyinshi ku barebera imikino kuri Kigali Pelé Stadium bitewe n’uko iyi Stade imaze igihe ifite ikibazo cy’amatara ayicanira yizimya mu gihe haba hari gukinwa Shampiyona.
Abafite izi mpungenge, bazimazwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM.
Yagize ati “Igihe bisabwa ko dushyiramo imbaraga z’umurengera kugira ngo kuri Kigali Pelé, bizakorwa. Byanakorwaga muri iyi minsi hamwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda na Rwanda Premier League, hari byinshi twagiye dukorana, twumvikanaho.”
“Ariko ibyinshi bigaruka kuri twebwe nka Leta kugira ngo dukemure ikibazo kiri hariya ndetse bimwe bizanasaba ko irushanwa nirirangira hazashyirwaho ingamba zindi kugira ngo imikino ihabera igende neza nta kintu na kimwe kiyibujije gukomeza.”
Yongeyeho ati “Ariko inyuma hari imirimo myinshi idutegereje kugira ngo dukemurire ikibazo rimwe. Hari byinshi bisabwa kugira ngo tubashe kugikemura mu buryo burambye.”
mu gihe cy’imikino ya FIFA Series 2026, kuri Kigali Pelé Stadium hazakinira itsinda B ririmo Tanzania, Macau, Aruba na Liechtenstein. Itsinda A rizakinira kuri Stade Amahoro. Ririmo u Rwanda, Kenya, Grenada na Estonia.

UMUSEKE.RW
