Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi akaba ari na minisitiri w’Intebe wungirije, Maxime PREVOT, yagaragaje guca bugufi no guha icyubahiro Abatutsi ibihumbi bashyinguwe mu Rwibutso ra Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi.
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo, 2025, Minisitiri PREVOT n’izindi ntumwa bari kumwe mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.
Iryo tsinda rigari ryasobanuriwe imizi miremire ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukuri kw’ibyabaye, n’ingaruka Jenoside yasize, n’inzira u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo rugere ku bumwe n’ubwiyunge mu myaka 31 ishize.
Uruzinduko rw’uyu muyobozi wo hejuru mu Bubiligi i Kigali rusa n’urwatungurunya bitewe n’uburyo ibihugu byombi bidacana uwaka biturutse ku bibazo biri hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda.
Ububiligi bwakolonije Congo, u Rwanda rubushinja kuba nyirabayazana w’ibibazo biri muri aka Karere byanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse rukabushinja gufata uruhande mu kibazo cya Congo, no gushyirishamo u Rwanda mu bindi bihugu ngo rufatirwe ibihano.
Umuriro waje gusa n’umenetsemo amazi ubwo Perezida Paul Kagame bitunguranye yitabiriye inama yabereye mu Bubiligi yitwa Global Gateway Forum 2025 yigaga ku Bukungu, icyo gihe tariki 09/10/2025 ahahurira na Perezida Antoine Felix Tshisekedi.
https://umuseke.rw/2025/10/kagame-yageze-mu-bubiligi/
U Bubiligi bwo bwakunze kuvuga ko u Rwanda rwaciye umubano na bwo kubera ko budashaka ibiganiro muri iki kibazo.
Ari ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Maxime PREVOT yavuze ko mu izina rya Guverinoma y’Ububiligi n’abaturage b’icyo gihugu, yongeye kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Ni inshingano yacu twese gukora ku buryo ubwicanyi nk’ubu butazongera kubaho ukundi, haba muri aka karere, cyangwa n’ahandi ku Isi.”
Mu gihe cyatambutse Ububiligi bwemeye uruhare bwarwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bunabisabira imbabazi.
Maxime PREVOT yitabiriye inama y’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF yabaye mu Rwanda tariki 19-20 /11/ 2025.



UMUSEKE.RW
Ububiligi bugeze mu mwanya wo guhuha, buvuye mu wo kuruma bukinyotewe uko byamera José.