Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye abayobozi batandukanye guharanira gukorera mu bwuzuzanye n’ubufatanye, abibutsa ko bakorera Abanyarwanda.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026, ubwo yatangizaga iyi nama ihuza abayobozi iri kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riri i Gako.
Iyi nama yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Umuturage Ku Isonga’.
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi muri za Minisiteri, abayobozi b’Intara n’Uturere two mu gihugu.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yabwiye abo bayobozi ko bagomba kuzirikana ko ubufatanye n’ubwuzuzanye ari byo bitanga umusaruro.
Ati “Nta rwego na rumwe rugomba gukora ukwarwo; imbaraga zacu zigomba kuzuzanya, kuko dufite inshingano imwe yo gukorera Abanyarwanda no kubagezaho serivisi ziboneye kandi ku gihe. Ibi tugomba kubijyanamo twese.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yabwiye abayobozi ko hari ibintu bitatu bikwiye gushyirwamo imbaraga ku neza y’abaturage. Yavuze ko birimo serivisi zihabwa abaturage, kumenya neza ibibazo abaturage bafite no kubikemura ku gihe.
Dr Nseniyumva yabasabye guharanira gushyira umuturage ku isonga, gushyira imbere isuku n’imitangire ya serivisi kandi barwanya inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ati “Ntidushobora kugera ku ntego zacu z’iterambere mu gihe hakiri imbogamizi zituruka ku makuru make cyangwa ku myumvire itajyanye n’igihe. Tugomba gutanga amakuru asobanutse, ahoraho kandi yizewe, no gushyigikira abaturage mu gushyira mu bikorwa amabwiriza ashyigikira ubuzima buzira umuze.”
Mu bushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) mu 2025, bwagaragaje ko imitangire ya serivisi inoze yasubiye inyuma kuko yavuye kuri 75,79% yari iriho mu 2024, igera kuri 71,73%. Inkingi y’imiyoborere n’inzego z’ubukungu yageze kuri 74,84%.
Gusa inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza iri mu zazamutse mu manota kuko ifite 86,31% ivuye 85,84% mu mwaka wa 2024.



