Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yakiriye mu biro bye Prak Sokhonn, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye Mpuzamahanga w’Ubwami bwa Cambodia.
Ibiganiro byabo byabaye ku wa 18 Ugushyingo 2025, byibanze ku mubano mwiza hagati y’u Rwanda na Kambodiya, hanasinywa amasezerano mashya y’ubufatanye hagati y’impande zombi.
Hasinywe amasezerano y’ubufatanye ashingiye ku kuba buri ruhande ruzajya rugisha urundi inama. Hanasinywe kandi andi masezerano agamije kuvanaho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi n’iz’akazi.
Ibiganiro byahuje abayobozi b’impande zombi byagarutse ku nama ya 46 y’Abaminisitiri ba Francophonie iteraniye i Kigali.
Minisitiri w’Intebe Wungirije Prak Sokhonn yashimye u Rwanda uburyo rwakiriye abitabiriye inama n’uko itateguwe neza.
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yashimye Cambodia mu gihe yitegura kuyobora Francophonie ubwo iyi nama y’Abaminisitiri izaba igeze ku musozo, anifuriza amahirwe masa iki gihugu kizakira inama ya 20 ya Francophonie.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW