Minisitiri Munyangaju yishimiye ibyiza Rayon yagezeho

Nyuma y’uko Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC igitego 1-0, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore yishimiye igikombe Rayon Sports yegukanye itsinze APR FC

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023, mu Karere ka Huye habaye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu.

Rayon Sports yari inyotewe n’igikombe, ibifashijwemo na Ngendahimana Eric wayitsindiye igitego ku munota wa 40, yatsinze APR FC ihita yegukana igikombe.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa, yasangije abamukurikira amarangamutima ye yatewe n’ibyiza Rayon yagezeho.

Abicishije kuri Mukura VS, yagize ati “Oooh Rayon…. Congratulations.”

Ubu butumwa bwe yabuherekesheje amafoto y’abakunzi ba Rayon Sports bari baje gushyigikira ikipe ya bo.

Yari inshuro ya Kabiri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, itsindiye iy’Ingabo kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye muri uyu mwaka nyuma yo kuyitsinda umukino wo kwishyura wa shampiyona, igitego 1-0.

UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Aliko abafana babo bamwe bitwara kwitwara cyangwa za nkazamaibobo babigishe kugira isuku abanyuze mwuriya muhanda babonye imyanda yuzuye bagiye barundamo ndetse no kubangamira ibinyabiziga byigendera bitari muli gahunda zabo polisi yumuhanda yabyiboneye uko babangamiye nimodoka ziherekejwe ubona ntacyo batinya umutekano wabantu nisuku sibyo kugirwaho impaka bitwaje gutsinda

  • lg rwose wikomeza ibintu kuko ibyo gufunga umuhanda ikipe yatsinze n’ibisanzwe kuri TEAM ikunzwe. Maze naba APR nubwo atari benshi nka RAYON baratubangamira mu muhanda iyo yatsinze badukubitira no ku modoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *