Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko abaturage barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 600 bamaze kwemeza imyirondoro no gufotorwa ngo bahabwe indangamuntu koranabuhanga, asaba abandi gukomeza kwitabira icyo gikorwa.
Ni ubutumwa yatanze ku wa 13 Gashyantare 2026 ubwo yifatanyaga n’abatuye mu mujyi wa Kigali muri iyi gahunda yo gufotorwa no kwemeza amakuru.
Minisitiri Habimana yavuze ko indangamuntu Koranabuhanga, ari indi ntambwe itewe mu iterambere kugira ngo imitangire ya serivisi irusheho kuba myiza.
Yagaragaje ko igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotorwa kimaze gukorerwa mu turere icyenda hirya no hino mu gihugu kandi abaturage bitabiriye ari benshi.
Ati “Ubu abagera kuri miliyoni n’ibihumbi 600 birenga bamaze kuzuza imyirondoro no gufotorwa muri gahunda yo kugira ngo babone indangamuntu koranabuhanga.”
Akomeza agira ati “Igikorwa kirihuta, ababikora ni benshi, ikoranabuhanga riragenda neza. Icyo twasaba abaturage ni ukwitabira, hano mu Mujyi wa Kigali abataraza, turabashishikariza kugira ngo babanguke ku masite, abakozi babakorera barahuguwe bariteguye, barabakira neza, ntabwo utinda kuri site.”

Kuva mu Kwakira 2025, nibwo mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotorwa kugira ngo abaturage bahabwe indangamuntu koranabuhanga, ibyahereye mu Ntara y’Amajyepfo, ubu bikaba biri gukorererwa mu Mujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko muri Kigali bizamara ibyumweru birindwi aho hagenda hatoranywa imirenge ibiri cyangwa itatu muri buri Karere, igakorerwamo icyumweru kimwe, hanyuma abakozi ba NIDA bakimukira mu wundi murenge bitewe n’imiterere y’Umujyi wa Kigali.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) kivuga ko iyi ari sisitemu ihurizwamo amakuru ajyanye n’ibiranga umuntu, ikaba ububiko bwizewe bubarizwamo amakuru ku y’abantu bose batuye cyangwa baba mu Rwanda harimo: Abanyarwanda, Abanyamahanga batuye mu Rwanda, Impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, Abanyamahanga baba mu Rwanda ku gihe gitoya (iyo bakeneye serivisi), Abimukira, Abadafite Ubwenegihugu baba mu Rwanda.
Indangamuntu koranabuhanga ikazahabwa abantu bose kuva bakivuka n’abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda.
NIDA ivuga ko ibi bizafasha mu gutanga no guhabwa serivisi zihuta kuko amakuru bwite y’umuntu azaba yahurijwe ahantu hamwe, kuyageraho bitakigoranye.
Ikindi bizafasha nyir`ubwite kwemeza amakuru ye bwite atiriwe yerekana ibindi byangombwa cyangwa izindi nyandiko zemeza amakuru ye bwite, bikazafasha gusabira serivisi aho yaba ari hose, igihe icyo aricyo cyose, ibyo bizatuma ikiguzi yatangaga nk`amafaranga y`urugendo, ayo gufotoza impapuro, ajya gushaka serivisi hirya no hino agabanuka.
Iyi ndagamuntu koranabuhanga izasimbura indangamuntu yari isanzweho kuko ariyo ibumbiyemo amakuru yose indangamuntu yari ifite n`ayandi yabaga mu zindi sistemu nka ‘CRVS’ kandi nyirubwite azaba afite ubushobozi bwo kuyifashisha kugira ngo agere ku makuru yose amwerekeyeho.
Biteganyijwe ko indangamuntu koranabuhanga ya mbere izashyirwa hanze muri Nyakanga 2026.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
