MINISANTE yatanze icyizere mu gukemura ikibazo cy’abaganga bake mu mavuriro

Bamwe mu biga ubuvuzi biteguye kuzatanga umusanzu ma mavuriro

Rusizi – Ubwo muri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic ishami rya  Rusizi, hizihizwaga imyaka 40 ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) rimaze rikorera mu Rwanda, banishimiye gahunda ya Leta iri muri Minisiteri y’Ubuzima yo kongera abakozi bo mu mavuriro binyuze mu kubaha amahirwe yo kwiga.

Byagarutsweho kuri uyu  wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2026.

Akimana Anathalie ni umunyeshuri muri Kibogora Polytechnic mu mwaka wa Gatatu mu ishami ry’ububyaza, yavuze ko mu bushobozi bwe atari kubasha kwiyishyurira kaminuza, bityo ashima umushinga wa leta wiswe “Kane kuri Kane” wamuhaye ayo mahirwe ngo na we yiyongera mu mubare w’abazakemura ikibazo cy’umubare muto w’abaganga mu Rwanda.

Ati “Mu bushobozi bwange ntabwo byari gukunda ko niga imyaka irenga itatu, Umushinga wa kane kuri kane udufasha kutwigisha ibintu bijyanye n’uko twafasha abarwayi dusanze kwa muganga, bizafasha kongera umubare w’abaganga kugira ngo bigabanye umurongo  w’abantu batindaga kwa muganga bategereje ababafasha kubera ko ari bake.”

Ngayabega Philibert, na we ni umwe mu banyeshuri bahawe inkunga y’umushinga wa kane kuri kane yiga mu ishami ry’ububyaza muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic, yavuze ko yamaze imyaka icyenda yaracikirije kwiga, umushinga  wa kane kuri kane watumye akomeza kwiga  agera ku nsozi ze. Yizeye ko agiye gutanga umusanzu we mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Ati “Nari nsanzwe mfite inzozi zo gukora mu nzego z’ubuzima ngafasha abandi, ngerageza kwiga ku bushobozi buke nari mfite biranga nshikiriza ntasoje kwiga, nyuma nza kubona inkuru nziza ya kane kuri kane, uyu mushinga wamfashije kugera ku nzozi zanjye ndizera ko ngiye gutanga umusanzu mu rwego rw’ubuzima.”

Dr. Mukamusoni Daria, Umuyobozi  wa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic, yavuze ko bafite abanyeshuri basaga 800 barihirwa na gahunda ya kane kuri kane, agaragaza ko imbogamizi bagihura na yo ari amafaranga make yihyurwa kuri buri munyeshuri.

Ati “Dufite abanyeshuri 840 bari kuri gahunda ya kane kuri kane, turabigisha. Imbogamizi ni uko amafaranga baduha ku munyeshuri aracyari make ugereranyije n’ibikenewe kugira ngo wigishe umuganga.”

Dr. Menelas Nkeshimana, ni umukozi wo muri Minisiteri y’Ubuzima ashinzwe imyigishirize n’iterambere r’abakozi bo kwamuganga, yavuze ko mu myaka yashize abajyaga mu mwaka wa mbere mu mashami y’ubuvuzi bari 1,500, kuri ubu hamaze kujyaho gahunda ibafasha kwiga ya kane gukuba kane bageze ku 8,000.

Yijeje abanyarwanda ko mu myaka ine ikibazo cy’abakozi bo kwa muganga bakeya kizaba cyakemutse.

Ati “Cyera abanyeshuri biga mu mashami y’ubuvuzi babaga ari hafi 1,500 bari bake, ariko kwinjiza mu mashuri mu buryo bubafasha kwiga muri kane gukuba kane, ubu turenze ibihumbi 8.

Nyuma y’imyaka ine abakozi bazaba batangiye kuba benshi, aho bafite abakozi bakeya tubizeza ko kizakemuka bakagira abashaka kujya kuhakorera.”

Umwaka ushize wa 2025, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko 8.2% by’amavuriro y’ibanze mu Rwanda adakora kubera impamvu zirimo ubuke bw’abakozi.

Hagaragajwe ko mu myaka 4 ikibazo cy’umubare muto w’abaganga kizakemuka
Hakinwe n’imikino ya Gicuti wa volleyball

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i RUSIZI

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *