Min. Marizamunda yagaragaje ko umutekano udasigana n’iterambere

Ibikorwa inzego z’umutekano zifatanya n’abaturage bishimwa na benshi

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yashimangiye ko umutekano n’iterambere bijyana, kandi ko umutekano urambye udashoboka hatabayeho uruhare rugaragara rw’abaturage.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki 09 Werurwe, mu gutangiza ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda, ku bufatanye n’izindi nzego, byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.

Ni ibikorwa bikubiye mu nsanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bw’Abaturage, Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza Kwibohora 32”.

Mu Karere ka Kamonyi, Minisitiri Marizamunda ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, batangije ibikorwa byitezweho impinduka mu buzima bw’abaturage.

Ni ibikorwa birimo gutangiza kubaka ibyumba by’amashuri 10, inyubako z’ubuyobozi na laboratwari ku Ishuri rya Kigese Technical Secondary School riherereye mu Murenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi.

Minisitiri Marizamunda yavuze ko iyi gahunda ngarukamwaka ihuza Inzego z’umutekano, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage, hagamijwe gushimangira ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego za Leta.

Yashimangiye ko umutekano n’iterambere bijyana, kandi ko umutekano urambye udashoboka hatabayeho uruhare rugaragara rw’abaturage.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Sylver Nahayo, hamwe n’abahagarariye Ingabo na Polisi by’u Rwanda.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda
Ibikorwa inzego z’umutekano zifatanya n’abaturage bishimwa na benshi

Abaturage barasabwa kugira uruhare mu bibakorerwa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *