Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, RMC, watangaje ko mu kwezi gutagatifu kw’igisibo cya ‘Ramadhan’, wakusanyije Miliyoni 38 Frw zafashijwe abatishoboye.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026, ni bwo hasojwe Igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa ‘Ramadhan’ ku Bayisilamu bose mu Rwanda.
Isengesho ku rwego rw’Igihugu, ryabereye kuri Kigali Pelé Stadium, riyoborwa na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa, ryitabirwa n’abarenga ibihumbi 27.
Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Eid Al-Fitri wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan, abayisilamu bahurira hamwe mu isengesho, mbere yo gusabana mu miryango.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, watangaje ko mu kwezi kwa Ramadhan, hakusanyijwe arenga Miliyoni 38 Frw yakoreshejwe mu kugurira abatishoboye ibiribwa birimo toni 20 z’umuceri.
Uretse mu Mujyi wa Kigali, Abayisilamu b’Abanyamahanga biganjemo abaturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), bahuriye muri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, bifatanya na bagenzi babo bo mu Rwanda kwizihiza uyu munsi Mukuru wa Eid Al-Fitr.
Imam w’Umuryango w’Abayisilamu mu Ntara y’i Burengerazuba, Sheikh Iyakaremye Ahmad, yabasabye kunga Ubumwe.
Mu butumwa yageneye Abayisiramu bo mu Rwanda, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa, yabasabye gusigasira Umutekano kuko ari inkingi y’Ubuzima.
Ati “Ingabire y’Umutekano ni ikintu gikomeye. Ni yo mpamvu Intumwa y’Imana, Ibrahim, yabanje gusaba Imana ayibwira ati ‘Iki gihugu cya Maka, gihundagazeho Amahoro n’umutekano, maze abagituye, ubahe amafunguro, ubukire no gutera imbere.”
Igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, gikorwamo ibikorwa byinshi birimo kwiyegereza Imana, biyiriza ubusa ndetse bakarushaho gusangira n’abatishoboye.

















UMUSEKE.RW
