Miliyoni 9 z’amadolari zigiye gushorwa muri “Green Amayaga”

Abayobozi batandukanye babanje gutera ibiti

Umushinga wo kubungabunga Umuhora Nyungwe–Ruhango binyuze muri gahunda ya Green Amayaga ugiye gushorwamo miliyoni 9 z’amadolari y’Amerika mu gihe cy’imyaka 5.

Uyu mushinga usanzwe ukorera mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara, ugiye kwagurira ibikorwa byawo mu mirenge 8 yo muri Nyamagabe, 2 yo muri Nyanza n’indi ibiri yo mu Karere ka Ruhango.

Bimwe mu bikorwa biri muri uyu mushinga harimo gusazura amashyamba, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, ibiti byera imbuto, no gutunganya amaterasi y’indinganire n’ayikora kuri hegitari 8931.

Uyu mushinga kandi uzatunganya igishanga cy’umugezi wa Mwogo n’icya Rukarara.

Mutabaruka Jean wo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza avuga ko bishimiye ko hazatunganywa igishanga cy’imigezi ya Mwogo na Rukarara, kuko umwuzure wabateraga ibihombo.

Ati: “Twashoraga amafaranga menshi mu buhinzi, ariko umusaruro ugatwarwa n’amwuzure; ubu tubonye ibisubizo.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Habimana Thaddée, avuga ko Nyamagabe ari akarere k’imisozi miremire kandi gafite imigezi ikunze kuzura, bigateza imyuzure.

Yagize ati: “Umugezi wa Mwogo ndetse n’uwa Rukarara uruzura, ugatwara imyaka y’abahinzi bashoyemo amafaranga menshi, n’ubwunganizi Leta iba yabahaye bagahura n’igihombo gikomeye.”

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yavuze ko kwagura ibikorwa by’uyu mushinga bigamije gukomeza guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, bubakiye ku bimaze gukorwa mu mirenge 20 uyu mushinga umaze imyaka ukoreramo.

Ati: “Uyu mushinga ugiye gukorera mu mirenge 8 yo mu Karere ka Nyamagabe, Nyanza na Ruhango, kandi hazakoreshwa ingengo y’imari ingana na miliyoni 9 z’amadolari y’Amerika.”

Avuga ko, usibye kurwanya isuri ku mugezi wa Mwogo n’uwa Rukarara, abatuye muri iyo mirenge 8 bazahabwa amatungo.

Amafaranga agiye gushorwa mu Mushinga wa Green Amayaga azongerwaho n’aya Leta y’u Rwanda, n’ibikorwa bitabarwa mu gaciro k’amafaranga, harimo imiyoborere myiza n’icyizere abafatanyabikorwa bagirira igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa REMA Juliet Kabera avuga ko uyu mushinga uzatwara miliyoni 9$ mu myaka 5.
Abayobozi batandukanye babanje gutera ibiti
Mutabaruka avuga ko umugezi wa Mwogo n’uwa Rukarara byabatwariraga imyaka
Abaturage bishimiye kwegerezwa uyu mushinga
Habimana Thaddée avuga ko abaturage babonye igisubizo kubera ko bahingaga imyuzure igarwara imyaka bejeje.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW i Nyanza.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *