Umunyarwanda Jean Paul Micomyiza woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden yireguye avuga ko inyandiko yasohowe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE itamuvuga mu bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Butare bari bakomeye, ko ntaho izina rye ryasohotse agahakana ibyaha aregwa.
Jean Paul Micomyiza wari wunganiwe n’umunyamategeko Karuranga Salomon yireguye avuga ko ibyo Ubushinjacyaha bumurega ko yakoze ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ntabyo yakoze.
Me Karuranga Salomon mu kwiregura ku cyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside yabwiye urukiko ko umukiriya we Jean Paul Micomyiza mu nyandiko yasohowe na MINUBUMWE yiswe ‘Kwibuka 28’ ko taliki ya 20/04/1994 muri Butare habereye ubwicanyi ndengakamere mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi MINUBUMWE yasohoye urutonde rw’abakoze jenoside ariko Jean Paul Micomyiza ntiyaza kuri urwo rutonde.
Yagize ati “Ubushinjacyaha bumurega buvuga ko yari akomeye, kandi izina bavuga yari afite ntiryari kwirengagizwa.”
Muri iriya nyandiko ya MINUBUMWE, Me Karuranga Salomon yavuze ko mu mazina ariho y’abakoze jenoside barimo Arsene Shalom Ntahobari n’abandi ariko Micomyiza atagaragaye muri iyo nyandiko.
Me Salomon kandi mu kunganira umukiriya we yabwiye urukiko ko hari inyandiko yasohowe na IBUKA yibandaga kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabereye i Cyarwa, ariko iyo nyandiko ntaho ivuga Jean Paul Micomyiza nyamara Ubushinjacyaha bumurega buvuga ko yari umuntu uzwi muri Butare by’umwihariko aho i Cyarwa.
Me Karuranga Salomon kandi yabwiye urukiko ko hari inama y’umutekano yateranye mu mwaka wa 1994 yo mu murenge wa Cyarwa ariko ntaho bavuze izina rya Micomyiza Jean Paul, ndetse hanarondorwa amabariyeri ariko iyo bita bariyeri yo Kwa Ngoga (se wa Micomyiza) yo ntivugwa.
Me Karuranga Salomon ati “Iyo bariyeri yitirirwa se wa Micomyiza ntayabayeho.”
Me Karuranga Salomon yabwiye urukiko ko abantu 19 Ubushinjacyaha buvuga ko Jean Paul Micomyiza yishe ntabyo yakoze.
Me Karuranga Salomon yavuze ko umukiriya we Micomyiza aregwa kwica uwari umushoferi wa Groupe Officiel de Butare witwa Bosco, gusa umutangabumya umushinja hamwe avuga ko uriya mushoferi yishwe na Béatrice Munyenyezi, ahandi akavuga ko yishwe na Jean Paul Micomyiza.
Yagize ati “Urupfu rw’uriya mushoferi arushinja abantu batandukanye, kandi batari kumwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”
Me Karuranga Salomon yakomeje abwira urukiko ko ubushinjacyaha burega umukiriya we ko yashinze bariyeri, ndetse akayigenzura aho Kwa se Ngoga, nyamara aho bavuga yari kuba iri hari hafi yo Kwa Perezida Sindikubwabo Theodore kandi bitari gushoboka ko bariyeri ishingwa hafi yo Kwa Perezida.
Jean Paul Micomyiza ahawe ijambo yavuze ko hari abamugize mubi, igisimba, igikoko kirya abantu.
Yagize ati “Ibyo nshinjwa byose ni ukumbeshyera nta rwango nagiriye Abatutsi, kandi nta cyaha nakoze.”
Jean Paul Micomyiza uburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside ariko ibyo aregwa byose aburana abihakana avuga ko atabikoze.
Niba nta gihindutse umucamanza azakomeza uru rubanza muri Werurwe, 2026.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW
