Mufti w’u Rwanda ababazwa n’Abayisilamu bitiranya Idini n’ibikorwa by’ubutagondwa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana,yavuze ko  ababazwa cyane n’abayisilamu bitiranya  idini ya Islam   ndetse n’ibikorwa by’ubutagondwa bagamije kwibasira inyoko muntu.

                            Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yavuze ko ababazwa n’abiyitira Islam

Ibi Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana,yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Nzeri 2021 mu kiganiro na RBA.

Ibi uyu muyobozi w’Abayisilamu mu Rwanda abitangaje mu gihe  mu Rukiko ruburanisha imanza Mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka ruhereye I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, hari abakurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba bahoze mu idini ya Islamu.

Sheikh Salim Hitimana,yavuze ko  abasilamu bakora ibikorwaby’ubuhezanguni bitwaje idini bari mu buyobe kuko Islamu yamamaza urukundo ndetse kurengera ikiremwa muntu .

Yagize ati “Idini ya Islam ni idini ryamamaza urukundo ndetse n’imibanire hagati y’abantu.Ibyo byaha by’ubuhezanguni , byo kwibasira inyoko muntu, Islam yabihaye ibihano bikomeye cyane ku buryo binarenze ibindi bihano bitangwa mu yandi mategeko .”

“Ntabwo umuntu yazizwa uko yaremwe cyangwa imitekerereze ye cyangwa imyumvire ye. Bityo rero Islam ni ibyaha yamagana cyane.”

Umuyobozi w’Abayisilamu mu Rwanda yavuze ko  Islam ibabazwa cyane n’abagize idini bishora mu bikorwa bigayitse ariko bigatanga umukoro wo kubirwanya.

Ati “Mu by’ukuri iyo twumvise hari abavandimwe b’abayisilam bijanditse  cyangwa bashobora kuba bagaragaye mu bikorwa nk’ibyo,biratubabaza bikadutera n’agahinda ariko bikaduha umukoro no kureba n’iki cyakorwa kugira ngo abantu bave muri iyo myumvire idasobanutse kuko nta naho ishingiye mu mahame twe twemera nk’abayisilamu.”

Mufti yavuze ko kuri ubu  hari gutangwa inyigisho by’umwihariko ku rubyiruko  ndetse n’abandi bari mu bindi by’iciro .

Mfuti yavuze ko mu myaka itatu ishize hagiye hagaragara abantu bafite iyo imyumvire  bishingikirije Islam gusa kubera kwigishwa  hari abahinduye imyumvire.

Ati “Hari aho wahuraga n’abantu bafite iyo myumvire bityo bakabibamo ariko nyuma yaho hatangiye gahunda zo kwigisha no gukurikirana ,Nk’uko mubizi kino kibazo ni mva mahanga ntabwo gisanzwe mu buzima n’imyemerere  y’abayisilamu mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Dufite abantu bagenda bakura inyigisho ku mbuga nkoranyambaga aho ahura  n’umwarimu uvuga ku bintu nk’ibyo,abigoretse uko ashaka utazi n’impamvu zabimuteye , akaba arabyakiriye, nk’urubyiruko agatangira kwibaza ko ari ryo dini ndetse ko ari nawe murongo rigenderamo ariko nyuma yaho tubibonye habayeho gufata ingamba no kwegera aho tubona icyo cyuho tugerageza kubahindura imyumvire.”

Mu bihe bitandukanye hirya no ku Isi , hakunze kumvikana abayoboke b’idini ya Islam bagendera ku mahame akaze, aho  biyitirira iri dini bagakora ibikorwa by’iterabwoba ndetse bakibasira inyoko muntu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
3 Comments
  • Ariko ubutagondwa ni iki? Mujye mwitondera amagambo mukoresha. Umuntu wumva ateganya kugonda abandi aba abagondera iki, agira ngo bigende gute? Kandi abenshi baba batekereza kugonda umuntu ijosi cyangwa umugongo! Cyangwa ibyiyumviro. Sindi umuyislamu ariko nanjye izo sinzikubitwa. Uwashaka kungonda twahangana pe!

    • Nkuko History ibyerekana,n’Intumwa Muhamadi yakundaga kurwana.Kimwe mu bitero bikomeye Muhamadi yayoboye kitwa “The Battle of Badr” cyabaye le 15/03/624.Amaze gushinga idini ya Islam,abamusimbuye nabo bali abarwanyi.Bagabye ibitero byinshi muli Aziya,muli Africa no mu Burayi,bagarukira ahitwa Poitiers muli France.Abangaga kuba Abaslamu benshi babacaga umutwe.Niho ubutagondwa bwaturutse.Nubwo bavuga ko baba barwanira Imana,ijambo ryayo rivuga ko “Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi” nkuko tubisoma muli Zaburi 5:6 havuga.Ahubwo ikadusaba gukunda abanzi bacu nkuko Matayo 7:44 havuga.

  • Na bariya ba Talibani birukanye abanyamerika muri Afghanistani nyuma y’intambara imaze imyaka 20 USA yashoyemo arenga miliyari 2000 z’amadolari, bitwa intagondwa. Kandi babyawe n’abiyitaga ba Moudjahidin nabo birukanye ingabo za USSR/URSS mu gihugu cyabo. Abafite amaso bashatse bakanura bwarakeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *