Abakozi b’Akarere ka Ruhango ntibakira neza “uko bahwiturwa mu kazi”

RUHANGO: Abakozi b’Akarere bagaragaza ko “kubahwitura hakoreshwa imbaraga nyinshi” atari byo, kuri iki kibazo Meya Habarurema Valens agahakana ko ibivugwa n’abakozi ntabyo azi.

Hashize igihe bamwe mu bakozi bo mu nyubako y’Akarere bitotombera ibitutsi, kubatoteza no kubuka inabi Meya abakorera.

Bamwe muri abo bakozi babinyujije mu butumwa bugufi, kuri Telefoni no mu biganiro UMUSEKE wakoranye nabo.

Bavuga ko umubare munini w’abakozi ari abo Meya amaze kwandikira amabaruwa bisobanura akabatuka agahora abacyurira ko nta kazi bashoboye ndetse ko bafite ibitekerezo bigufi.

Umwe yagize ati: “Umukozi wa Leta iyo atujuje inshingano arabibazwa, ariko gutukwa, gutotezwa n’Umuyobozi ntabwo biri mu mategeko atugenga.”

Mugenzi we ati: “Iyo atadututse nibyo bidutangaza ahubwo, jye maze kubimenyera kandi ndi mu bakozi baza ku mwanya wa mbere mu bo atoteza buri gihe.”

Bavuga ko nta mukozi n’umwe udafite inyandiko imusaba ibisobanuro, gusa ibisobanuro batanga ngo ntabwo binyura Meya kuko abirengaho akabuka inabi.

Bavuga ko hari n’amakuru bafite ko hari izindi nzego zimukuriye zagiye zimugira inama ariko ntazishyire mu bikorwa, bagakeka ko ari kamere ye yifitiye idahinduka.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens ahakana ayo makuru y’ibimuvugwaho, ngo nta mukozi wigeze abimubwira.

Ati: “Unyemereye wowe babibwiye wamfasha kumenya icyo kibazo, kuko byangora gusobanura ibyo ntamenye.” Akomeza agira Ati “Ijambo gutukana byaba ari ibiki se ubwo?”

Yavuze ko igikomeye ari ukuba yakemura ibyo atasobanukiwe.

Nubwo Meya ahakana ibyo bamwe mu bakozi bamuvugaho, abamushinja iki kibazo babwiye UMUSEKE ko no mu mwiherero w’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango wabaye umwaka ushize wa 2024, Perezida wa Njyanama yahaye abajyanama impapuro kugira ngo buri wese avuge ibyo banenga, ndetse n’ubitera abenshi bahuriza ku Muyobozi w’Akarere.

Cyakora bavuga ko batahakana ko umukozi uyu n’uyu ashobora guteshuka ku nshingano ariko bitakwiye kuba urwitwazo rwo kubatoteza bene aka kageni, ahubwo ko byajya bijyana n’ibyo amategeko agenga abakozi ba Leta asaba.

Aba bakozi bifuza ko Komisiyo y’abakozi ba Leta yamanuka ikikorera igenzura kuri ibi bibazo ikabifataho umwanzuro.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Share This Article
15 Comments
  • Ariko Uyu munyamakuru yaranyoboye rwose, nkunda gusoma no gukurikirana inkuru zo mu Rwanda, ariko ndabona iyi nkuru ari amatiku. Uyu mwuga si uwawe uzarebe ibindi ujya gukora pe. This is a biased story!!

  • Ariko uyu munyamakuru yaranyoboye rwose, nkunda gusoma no gukurikirana inkuru zo mu Rwanda, ariko ndabona iyi nkuru ari amatiku. Uyu mwuga si uwawe uzarebe ibindi ujya gukora pe. This is a biased story!!

  • Bwana, Munyamakuru, inkuru nk’izi zo guteza imvuru zirarambiranye mu Rwamnda tugezemo, kwandika inkuru zivuguruzanya no guhindagurika burikanya bigaragaza ko nta bunyamwuga ufite, shakiora ahandi nubundi ndabona umuasaza agiye gusebera mu buzukuru be.

  • nsoma ibinyamakuru bitandukanye, ariko aha winjiye mu buzima utagakwiye kwinjiramo, iyi nkuru nayisomye mbura intangiriro mbura n’umusozo, nawe uti abakozi, mu kanya ngo abajyanama? ntukavange amasaka n’amasakaramentu, inkuru zawe nyinshi zuzuyemo guhubuka no kudashishoza.

  • Niba umunyamakuru yatangaje amakuru yabwiwe ko Na Mayor yamuhaye ijambo akisobanura ikibazo kiri he? Buriya we afite uko yamenye amakuru Kandi nababisoma bafite uko babisuzuma ntagikuba cyacitse? Aho gisesengura inkuru muribasira umunyamakuru niba Mayor abikora ntibikigezweho niba knd abakozi bamubeshyeye kubera impamvu zitazwi nabo si byo…ariko ntikukwiye kwibasira umunyamwuga waraye inkuru

  • Murebe neza ko ibyo bintu byaba bitaravuzwe nabakozi batifuza iterambere ry’Akarere, cyane ko batanagaragazwa, abataramenyereye kubazwa ibitakozwe byabarebaga, impinduka ziragora buriya mwakoresha ijisho ry’umunyamakuru mukareba ukuri.

  • Murebe neza ko ibyo bintu byaba bitaravuzwe nabakozi batifuza iterambere ry’Akarere, cyane ko batanagaragazwa, abataramenyereye kubazwa ibitakozwe byabarebaga, impinduka ziragora buriya mwakoresha ijisho ry’umunyamakuru mukareba ukuri.

  • Umva inkuru nk’izi uzikurahe, Uyu munyamakuru aheruka inzira mu cyi rwose, Ruhango abakozi twibereye mu kazi turaryoshye kandi turaryohewe., Imihigo ni yose. Uzajye kubariza ahandi.

  • Nari ngatangaye rwose ese Uyu yabatesha umwanya, upfa kuba ufite igihumbi (1k) agukorera ibyo ushaka niyo wamuhamagara, ndamuzi inkuru nyinshi azikorera kuri telefoni,

  • Umva inkuru nk’izi uzikura he? uheruka inzira mu cyi rwose, Ruhango abakozi twibereye mu kazi turaryoshye kandi kandi turaryohewe, Imihigo ni yose. uzajye kubariza ahandi

  • Valens kudatukana nibyo byaba bitangaje naho kubwira nabi abakozi no kubasuzugura Niyo Kamere ye pe kdi si ubu ni ukuva abaye Mayor. Rero no umuco we uretse n’abakozi n’Abayobozi bagenzi be uretse kwihangana sha utihanganye ntiwakorana nawe.

  • Buriya urebye uko yirukanishije Gitifu w’Akarere Fortunee n’uburyo yamusuzuguraga. Sha uretse ko yahuye na Rusiribana w’imfura Uzi uko amutwara kugira ngo ati mènera umuceri naho ubundi ukuntu Habarurema ateye ni umugabo ugoye pe. Gusa Iyo umuciriye bugufi ugapfukama murakorana. Yavuga ngo wa mbwa we ukavuga uti karame uzi kureba. Aho mujyanamo. Ariko Iyo wibeshye ugashaka kwiregura kakubayeho. Mukangenzi we yarumiwe aratuka agasuzugura ariko akicecekera. Ese ununtu utubaha nabagenzi be babkorana ubwo mutegereje ko azubaha abakozi ! Nzaba mbarirwa. Gusa Valens ni umukozi nubwo atukana agatesha abantu agaciro ariko arakurikirana pe. Defaut ye ni gu traumatisa abantu akababuza epfo na ruguru. Bariya badamu bakora mu Karere uwo atarariza sinzi ngo ninde? Iyo aguhamagaye muri office ye kuvamo utarize uba uri igitsire. Kumva ngo aragushaka utangira kwibaza icyo wakoze umutima ukagusimbuka. Abenshi bazahakura indwara w’umutima pe.

  • @Umuseke

    Barabeshya twe iwacu mu Ruhango ni amahoro kandi dukorera mu bwisanzure kandi ibyo bitutsi na byo tubona.

    Ni abaduharabika nkuko ubona za Television ziduharabika badukoraho inkuru z’ibibi kandi ibyiza bihari. Ariko ukuri kuzabatsinda.

    Turabibutsa ko kuza gusengera kwa Yezu Nkirimpuhwe ibitangaza bikoreka, karibu

    Ubugali bwa Kinazi burahari kandi buryoshye,

    Ecole des Sciences iracyayoboye gutsindisha mu gihugu, etc.

    *RUHANGO IKEYE*

  • Iyi nkuru impombeje umwanya wanjye ntaye nyisoma.

    Mbabajwe nutegereje gutegeka umukoresha we uko amukoresha. Ntabwo igihugu gikanguka ngo kisange ibintu byabaye, hari abagomba kubiharanira, bashaka bakanabipfa ariko tukabona ibyo Government iba yemereye abaturage bigerwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *