Lynda Priya yasabwe aranakobwa

Uwankusi Nkusi Lynda, wamamaye nka Lynda Priya muri sinema y’u Rwanda, yasabwe anakobwa na Irenge Christian bari bamaze igihe mu rukundo.

Umuhango wo gusaba no gukwa wa Lynda wabereye ahitwa Kaleb Garden i Rebero, ku wa 08 Gashyantare 2026.

Ibyamamare bitandukanye birimo Bamenya, Nyabitanga, Junior Giti, Kanimba uzwi muri Bamenya n’abandi bari babukereye.

Ubu bukwe bukurikiye umuhango wo gusezerana mu mategeko wabereye mu Murenge wa Kimihurura ku wa 18 Ukuboza 2025.

Ibi birori byose byabanjirijwe n’ibyabaye ku wa 10 Ukwakira 2025, ubwo Irenge yambikaga impeta umukunzi we Lynda, bakiyemeza kubana akaramata.

Lynda Priya ni umwe mu bakinnyi b’amafilime bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda, aho yagaragaye mu mafilime atandukanye arimo ‘Love and Drama’ n’andi.

Lynda yanamenyekanye kandi ubwo yahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 na 2022, ndetse yanavuzwe mu rukundo na Zaba Missedcall, bakinanye filime zitandukanye.

Ku rundi ruhande, Christian Irenge azwi cyane mu gukora no gutunganya imishinga y’urubyiruko n’imiyoborere.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *