Lt.Col Damiba ushaka guhirika Capt Traore yirukanwe muri Togo

Paul-Henri Sandaogo Damiba wahoze ayobora Burkina Faso yafatiwe muri Togo anirukanwa muri icyo gihugu nyuma yo kuburanishwa ku byaha byo gushaka guhirika ku butegetsi Capt. Ibrahim Traoré.

Damiba yafashe ubutegetsi mu 2022 ahiritse Roch Kaboré, ariko na we akurwaho ku ngufu muri uwo mwaka, ahita atangira inzira yo gushaka kubwisubiza.

Uyu musirikare wahoze ari Perezida w’inzibacyuho muri Burkina Faso yafatiwe mu cyumweru gishize muri Togo aho yari yarahungiye, ahita anirukanwa.

Amakuru avuga ko Lt.Col Damiba aho yahise ajyanwa hataramenyekana ariko amasoko amwe yizewe akemeza ko yoherejwe muri Burkina Faso.

Ku wa 19 Mutarama 2026, ubwo itangazamakuru ryabazaga inzego za Burkina Faso na Togo ku ho uyu musirikare mukuru aherereye, zaruciye zirarumira.

Minisitiri w’Umutekano wa Burkina Faso, Mahamadou Sana, aherutse kuvugira kuri Televiziyo y’Igihugu ko hari itsinda ry’abantu bashaka gukora coup d’état, ryayobowe na Lt. Col. Damiba.

Yagize ati: “Hifashishijwe urukurikirane rw’iyicwa ry’abantu bakomeye mu nzego z’abasivili n’abasirikare, hamwe n’umugambi wo guhirika no kwica Capt. Ibrahim Traoré.”

Mu mpera z’umwaka wa 2024, Capt. Traoré yavuze ko “yizera” ko Damiba azoherezwa mu gihugu cye akaryozwa ku byaha byo kurema amatsinda y’abagizi ba nabi agamije guhungabanya Burkina Faso.

Capt. Traoré ni umwe mu bayobozi bato muri Afurika uzwi ku mbwirwaruhame zigaragaza ko ibikorwa by’ibihugu by’u Burayi na Amerika ari ubujura bw’umutungo kamere no gukomeza gukoloniza umugabane.
Mu bihe bitandukanye hagiye havugwa ko yarusimbutse bagiye kumwica ndetse no muri Mata 2025 hageragejwe umugambi wo kumuhirika ku butegetsi ariko uburizwamo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Share This Article
1 Comment
  • Aricwa narebanabi. Dukomeze banya RWANDA na mwebanya RWANDA kazi dagirango mbamenyese ko ikibazo cyubusho mere cyakemutse aho ubafitiye akazi coll 0795477297

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *